0 like 0 dislike
231 views

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.6k points)

Mu mateka y'isi guhera cyera cyane, abantu bakunze kwishyiriraho no kwishushanyiriza satani n'abadayimoni mu ishusho batekereza. Akenshi bashushanya satani nk'ikiremwa giteye ubwoba, gifite amahembe, gifite isura mbi iteye ubwoba. Reba nk'urugero rumwe uko bamushushanya:

Ariko se mu byukuri satani asa nk'uko bakunze kumugaragaza mu bishushanyo?

Nk'uko dukunze kubivuga, Bibiliya ntiyandikiwe kutumara amatsiko, yandikiwe kutugaragariza umugambi mwiza w'urukundo Imana ifitiye umuntu. Ibintu bitari muri uyu murongo, Bibiliya ibivugaho gacye cyane yihitira. Ukuri guhari nuko nta na hamwe Bibiliya itanga description nyayo y'isura ya satani. Ahubwo umurongo umwe rukumbi usa n'uganisha ahongaho, uvuga ibihabanye n'ibyo abantu batekereza. 2 Abakorinto 11:14 "Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo."

Ukuri guhari gutangwa na Bibiliya, ni uko satani n'abadayimoni ari ibiremwa by'umwuka. kandi ibiremwa by'umwuka nta shusho ifatika bigira, amaso y'umubiri ntabasha kubona ibiremwa by'umwuka, ndetse igihe bibaye ngomba ko ibi ibiremwa by'umwuka byigaragariza abantu, bifite ububasha byo kwambara umubiri ufatika mu ishusho runaka. Ibi ni ukuri ku biremwa by'umwuka byose, byaba ibyiza cyangwa ibibi, byaba satani, abadayimoni ndetse n'Abamarayika. Muri Bibiliya, abantu bagiye babona Abamarayika incuro nyinshi zitandukanye, bamwe babonaga ari nk'abagabo basa n'abantu basanzwe, abandi bababonye bafite amababa, ... ibi byose bigaragaza ko ibiremwa by'umwuka bishobora kugaragara mu ishusho zitandukanye kugirango bibashe kubonwa n'amaso y'umubiri. Ndetse n'icyanditwe twabonye haruguru, ntikigambiriye kugaragaza ko satani asa neza cyane, ahubwo kigambiriye kwerekana kamere ya satani yo kwihinduranya ku buryo ashobora gutuma abantu bamwibeshyaho.

Ibi rwose ni ihame: Biramutse bibaye ngombwa ko satani yiyereka umuntu, yamwiyereka uko atari. Ni yo kamere ye, nta kuri kumubamo. Icyo tuzi neza tukibwiwe na Bibiliya, ni uko mbere yo kugwa kwe yahoze ari umumarayika mwiza cyane. Ezekiyeli 28:12-17 12“Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje. 13Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye. 14Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro. 15Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. 16Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. 17Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze.

Uko satani yasaga mbere yo kugwa Bibiliya irabivuga: Yari mwiza cyane. Bibiliya ibivuga muri aya magambo: "intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje, Wari utunganye bihebuje". Uko satani asa uyu munsi nyuma yo kugwa, Bibiliya ntacyo ibivugaho: Ikizwi gusa, ni uko "yihindura nka marayika w’umucyo." Niba yihindura nka marayika w'umucyo, bisobanuye ko atari marayika w'umucyo, ariko agerageza kwihindura nka we!

Ese muri Bibiliya hari uwigeze abona dayimoni?

Muri Bibiliya hari abantu nibura 2 babonye "imyuka y'abadayimoni", 

- Yohana we abivuga mu buryo bwa gihanuzi muri aya magambo: Ibyahishuwe 16:13 "Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri, 14kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose."

- Mu isezerano rya cyera, Mika na we yabonye imyuka ishukana ihagaze imbere y'Uwiteka... gusa ibi bigibwaho impaka ntituri bubitindeho (1 Abami 22:21-22)

Ibyo aba banti bombi babonye, ntibitanga ishusho nyayo y'abadayimoni. Kuba Yohana yarabonye "Imyuka y'abadayimoni" isa n'ibikeri, ntibisobanuye ko abadayimoni basa n'ibikeri".

Icyo dukwiriye gukura muri ibi byose ni iki: Nta wamenya adashidikanya isura nyayo ya satani n'abadayimoni kuri ubu. Gusa biramutse bibaye ngombwa ko biyereka umuntu, bamwiyereka mu ishusho itari yo kuko kamere yabo ni ukubeshya.

Uko byamera kose, uko satani n'abadayimoni baba basa kose, hari ibyo tuzi kuri bo tudashidikanya:

1) Satani azerera hose ashaka uwo aconshomera: 1 Petero 5:8 "Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera."

2) Satani arakorana umwete kurubu, kuko azi ko igihe asigaranye ari gito: Ibyahishuwe 12:12 "Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

3) Satani n'abadayimoni bazi neza iherezo ryabo: Matayo 8:28 "Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. 29Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”

4) Satani yaraneshejwe. Ntimugire ubwoba. Abakolosayi 2:15 "Kandi imaze kunyaga abatware n'abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw'umusaraba."

=======

==> Uko ni ko kuri gutangwa na Bibiliya. Ariko rero, hari ibitabo byo hanze ya Bibiliya byinshi bitanga ubuhamya bw'abantu bagiriwe ubuntu bwo kubona satani n'abadayimoni n'amaso yabo b'umubiri. Gusa tukibutsa abantu ko twebwe ibi bitabo twemera ko bidufasha, ariko ababisoma bakwiriye gusobanukirwa ko twabishyize hano ku rubuga tutitaye ku byo ababyanditse bizera. Niba wifuza kumenye ibyo twe twizera, kanda hano . Turasaba abasomyi kumenya byose, ariko bakagundira ibyiza. (1 Abatesaloniki 5:21).

==> Niba wumva igifaransa, Ushobora kubona ku buntu igitabo cyanditswe na REBECCA BROWN cyitwa "Il est venu liberer les captifs. Wakanda hano ukakibona ako kanya ku buntu, cyangwa ukagisoma ONLINE

Murakoze cyane, Umwuka Wera akomeze adufashe kandi adusobanurire.

Ev. Innocent Munyaneza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

579 questions

170 answers

82 comments

139k users

...