Ibyo twizera, cyangwa imyizerere yacu (Our Doctrine)

1. Imana
Twizera Imana imwe rukumbi, Umuremyi wa byose. (Deuteronomy 6:4; Colossians 1:16) Yigaragaje mu butatu: Data, Mwana, Mwuka wera. Twizera ko Imana ihoraho, izi byose, ishobora byose, ibera hose icyarime, kandi ntihinduka. Irera, irakiranuka, ni urukundo, igira impuhwe n'imbabazi.

2. Yesu
Twizera ko Yesu ari Imana. Si Akamana gato, ni Imana. Imana yiyeretse umuntu ifite umubiri nk'uw'umuntu kugirango imenyeshe muntu urukundo rwayo n'inzira y'agakiza.
Twizera ko Yeu yasamwe n'umwari w'isugi ku bwa mwuka wera. Akiri ku isi mu mubiri, yari Imana Bumana, akaba n'umuntu bumuntu. (John 1:1,14) Ntiyigeze akora icyaha (1 John 3:5), inyigisho ze zose ni ukuri, kandi ni we nzira ijya mu ijuru yonyine (John 14:6).
Twizera ko Yesu yapfiriye ku musaraba akitangaho incungu y'ibyaha by'abantu bose, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nyuma y'iminsi 40 akazamurwa iburyo bwa Data. Twizera ko ari we wenyine agakiza kabonerwamo, ko kandi umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azahabwa ubugingo buhoraho. Twizera ko amaherezo azagaruka gutwara itorero nk'uko yabidusezeranije. (Rapture mu cyongereza cyangwa Enlevement de l'Eglise mu gifaransa)

3. Umwuka Wera
Twizera ko mwuka Wera ari Imana. Twizera ko ku bwa mwuka Wera, abahoze ari abanyabyaha bavuka bundi bushya. Twizera ko Mwuka wera afite ubwigenge bwose bwuzuye mu gutanga impano z'Umwuka, akazitanga uko ashatse kandi akaziha uwo ashatse (1 Corinthians 12:12-14).

4. Bibiriya
Twizera ko Bibiriya Yera, kuva mu itangiriro kugeza mu Byahishuwe, ari ijambo ritibeshya, ry'ukuri, ryahumetwe n'Imana. (2 Timothy 3:16-17)
twizera ko abayanditse bari bayobowe n'Umwuka wera, kandi ko ntacyo bibagiwe mu byo Imana yifuzaga ko tumenya kandi yasanze bidufitiye umumaro. (2 Peter 1:21)

5. Abamarayika n'Abadayimoni
Twizera ko habaho ibiremwa by'umwuka byitwa Abamarayika. Twizerako Imana yaremye abamarayiko kugirango bayiramye kandi bayikorere. (Isaiah 14:12-17; Ezekiel 28:12-15)
Twizera kandi ko hariho ibindi biremya by'umwuka byitwa Satani n'Abadayimoni. Satani ni umumarayika waguye, yigarurira itsinda ry'abandi bamarayika bemeye kumukurikira bahinduka abadayimoni, bose biyemeza kurwanya Imana (Isaiah 14:12-17; Ezekiel 28:12-15). satani n'abadayimoni ni abanzi bakomeye b'Imana n'umuntu. Iherezo ryabo ni ukujugunywa mu nyanja yaka umuriro iteka ryose (Matthew 25:41; Revelation 20:10).

5. Umuntu
Twizera ko Umuntu yabayeho aremwe n'Imana (creation) kandi yaremwe mu buryo bw'umwihariko mu ishusho yayo. (Genesis 1:26-27) Twizera ko biciye mu cyaha cya Adam, umuntu yinjiye muri kamere ibogamira ku cyaha (sinful nature)(Romans 6:23), ariko Imana yamuzigamiye andi mahirwe abonerwa mu kwizera Yesu Kristo. twizera ko amaherezo umuntu wese wabayeho azagera imbere y'intebe y'urubanza, Abizeye by'ukuri bakagororerwa guhabwa ubugingo buhoraho mu ijuru, abigometse ku Mana bagahanishwa kujugunywa mu muriro utazima

6. Agakiza
Twizera ko agakiza ari impano y'Imana biciye mu kwizera umurimo w'ubucunguzi Yesu yarangirije ku musaraba(Ephesians 2:8-9). Twizera ko Yesu yadupfiriye kugirango tubabarirwe ibyaha byacu (Romans 5:8-9).
Twizera ko agakiza kabonerwa mu kwizera Yesu gusa. Imirimo myiza ni imbuto z'agakiza, ariko si yo isabwa ngo umuntu abone agakiza. Twizera ko igitambo Yesu yitanze ubwacyo gihagije, ni yo mpamvu abamwizeye bakamwakira nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo babikiwe ubugingo bw'iteka. (John 6:37-40; 10:27-30; Romans 8:1, 38-39; Ephesians 1:13-14; 1 Peter 1:5; Jude 24)

7. Itorero n'imihango yaryo
Twizera ko Itorero ari ihuriro ry'abizera Yesu bariho ubu, bagahuzwa no kuramya Umwami yesu no kwamamaza inkuru ye nziza, kandi mu buryo bw'Umwuka bakaba bagize Umubiri wa Yesu (Abefeso 1:22-23).
Twizera ko yesu yasigiye itorero imihango ibiri ariyo:
- Umubatizo wo mu mazi menshi (Matayo28:19) nko kwishushanya na Yesu mu rupfu rwe, mu ihambwa rye n'izuka rye.
- Ifunguro ryera nk'umuhango twasigiwe na Yesu kugirango tujye twibuka amaraso yatumeneye n'umubiri we watanzwe kugira tubabarirwe ibyaha (1 Abakorinto 11:22-26).
Mu itorero, Abizera bigishwa kubaha Imana no guhamya ukwizera kwabo muri kristo.
Twizera ko ubutumwa bwa mbere Yesu yahaye itorero (great commission) ari ukwamamaza inkuru nziza ku isi yose ribahindurira kuba abizera be (Matayo 28:19)

8. Ibihe bya nyuma
- Twizera ko Yesu azagaruka gutwara Itorero (Rapture) mu buryo butagaragara (1 Abatesaronike 4:13-18)
- Twizera ko nyuma yaho, nyuma y'imibabaro ikomeye mu isi Itorero ryarazamuwe, Yesu azagarukana ku isi n'Itorero mu buryo bugaragara, mu cyubahiro cye cyose agashyiraho ingoma y'imyaka 1,000 (Millenium) (Zekariya 14:4-11; 1 Abatesaronike 3:13; Ibyahishuwe 20:4)
- Twizera umuzuko w'abapfuye bose: Abakiranutsi bazazukira kujya mu ijuru ubuzira herezo, Abanyabyaha bazazukira kujugunywa mu muriro utazima aho bazababarizwa ubuzira herezo. (Yohana 5: 28-29; Matayo 25:45-46)
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...