Uru rubuga bazabibiriya.org mwarutunganirijwe kandi murugezwaho na Munyaneza Innocent, General Manager wa company yitwa HOZIYANA GROUP Ltd.

Kuva mu mwaka wa 2011, Twagiye tugera ku bintu bitandakanye mu rwego rw'ikoranabuhanga, twavuga nko kuba twarahawe igihembo kitwa "ICT best SME 2011 gitangwa na RDB"; "Top 100 SMEs 2012/2013";
Nyuma y'ibyo byose, nk'Abakozi b'Imana, twaje gusanga abakristo muri iki gihe bakwiriye gushyirirwaho urubuga rubemerera gusobanukirwa Bibiriya kurushaho. Twabitewe ahanini no kubona ko mu materaniro y'iki gihe, Umuvugabutumwa aravuga yarangiza agafunga ibitabo akagenda. Abo yabwiraga nta mwanya bahabwa wo kubaza ibibazo w'ibyo batumvise neza, ugasanga batahanye ingingimira. Ukoresheje uru rubuga, ushobora kubaza ikibazo icyo aricyo cyose, bitagusabye kujya gushaka uwo ukibaza, ugahabwa igisubizo mu gihe kitari kirekire.
Buri muntu wese yemerewe kubaza, ariko buri muntu wese ntiyemerewe gusubiza (birumvikana). Iyo wiyumvamo ubushobozi bwo gusubiza ibibazo ubona kuri uru rubuga, urabitumenyesha tukaguha privileges zikwemerera gusubiza.

Tuboneyeho umwanya wo kubasaba, mwebwe Abavugabutumwa, Abigisha, Abashumba, Abahanuzi n'intumwa z'Imana, kudufasha gusobanura Bibiriya kurushaho musubiza ibibaza biri kuri uru rubuga.

Kugirango twirinde ibibazo by'ururimi, uru rubuga twarukoze mu kinyarwanda, keretse amagambo amwe namwe bigoye gushyira mu Kinyarwanda ni yo twarekeye mu ndimi z'amahanga. Ariko Mu kubaza ikibazo cyangwa kugisubiza, wemerewe rwose gukoresha ururimi wumva neza mu zikoreshwa mu Rwanda, twebwe tuzabigushyirira mu Kinyarwanda.

Ubu ku rubuga hari ibibazo birenga 500 bikeneye gusubizwa, ngaho rero nimudufashe, dukomeze dukwirakwize inkuru nziza dukoresheje uburyo bwose buhari kandi bushoboka.

* Niba wifuza kumenya ibyo twizera (Doctrine), kanda hano.
* Niba wifuza kutuvugisha (Contact), kanda hano.
* Niba wifuza kudutera inkunga muri iki gikorwa, kanda hano.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...