0 like 0 dislike
73 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Nubwo Bibiriya itavuga mu buryo butomoye ururimi Yesu yakoreshaga, iyo witegereje neza muri Bibiriya usanga Yesu yaravugaga indimi z'igiheburayo n'ikigereki, ariko cyane cyane mu buryo budashidikanywaho, Yesu yakoreshaka icyarameya (Aramaic).

Amavanjili y'ubutumwa bwiza uko ari ane agenda agaragaramo kenshi amagambo y'icyarameya yavugwaga na Yesu nk'aya akurikira:

- Talisa kumi : Mariko 5:41 "Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”

- Efata (Ephphatha): Mariko 7:34 "Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”

- Eloyi Eloyi lama sabakitani (Eloi Eloi lama sabachthani): Mariko 15:34 "Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

- Aba(Abba): Mariko 14:36 "Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

Abashakashatsi mu by'indimi za cyera n'inkomoko zazo bemeje mu buryo butajijinganywaho ko icyarameya ari rwo rurimi rwakoreshwaga muri Isirayeli mu gihe cya Yesu. Icyarameya cyashakaga kumera nk'igiheburayo, ariko cyongewemo andi magambo yatirwaga mu ndimi z'amahanga, cyanecyane izavugwagwa i Babuloni.

Muri Isirayeli icyo gihe cya Yesu, igiheburayo cy'umwimerere cyavugwaga cyane cyane n'abanditsi, abigisha-mategeko, Abafarisayo n'Abasadukayo, mbese babandi b'intyoza mu by'idini. Mu masinagogi ahigishirizwaga ibyanditswe by'isezerano rya cyera (irishya ryari ritarandikwa), hakoreshwaga igiheburayo kuko ni cyo cyari cyanditswemo isezerano rya cyera, bisobanuye ko na yesu yabashaga kukivuga, dore ko ubwo yari mu rusengero yahawe imizingo akisomera ibyanditswe. Ikigereki na cyo cyarakoreshwaga icyo gihe, ariko cyari ururimi rw'Abaroma bategekaga ibice byinshi harimo na Isirayeli. Kubera izo mpamvu, ikigereki cyari ururimi rwa politiki na business. Igihe Yesu yavuganaga na Pilato (Umuroma), ntibizwi neza ururimi bavuganyemo, birashoboka ko Yesu yaba yarakoresheje ikigereki nk'ururimi rwa Pilato, cyangwa se Pilato na we ubwe birashoboka ko yaba yarakoresheje icyarameya.

Nubwo hari abantu bacye bakivuga icyarameya kivuguruye; mu Burasirazuba bwo hagati, icyarameya cyavugwaga mu gihe cya Yesu kibarirwa mu ndimi zazimye. (Dead languages, Langues mortes)

Muri make, Yesu akiri mu isi mu mubiri yari Umuntu akaba n'Imana icyarimwe. Kubera izo mpamvu, yashoboraga kuvuga ururimi urwo arirwo rwose yahitamo, gusa mu buzima bwe mu isi yagerageje kwishushanya n'abantu mu buryo bushoboka, ku buryo yanakoreshaga indimi yasanze ab'icyo gihe n'aho hantu bakoresha: Icyarameya, Igiheburayo n'ikigereki. N'ubwo icyarameya ari cyo yakoreshaga cyane, yashoboraga no gukoresha igiheburayo cyangwa ikigereki bitewe n'aho ari n'abo avugana na bo.

Uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Urakoze cyane ibi ni ingenzi cyane.Habwa umugisha
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...