0 like 0 dislike
128 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ni byo koko, Morideayi yabujije Esiteri kuvuga ubwoko bwe, nyamara Moridekayi we ntiyangaga kubuhisha. Ibyo biboneka mu mirongo ikurikira:

Esiteri 2:10 "Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga."

Esiteri 2:10 "Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk’uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera."

Esiteri 3:3-4 "Bukeye abagaragu b’umwami bari ku irembo ry’ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry’umwami?” [4]Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.

None se, kuki Moridekayi asaba Esiteri guhisha ibyo we ubwe atabasha guhisha? Iki kibazo ni cyiza, ariko kugisubiza bisaba gusubira inyuma cyane tukareba inkomoko y'urwango hagati ya Hamani n'Abayuda. Kuki Hamani yangaga abayuda urunuka, kugeza aho yamaze amezi 12 araguza umunsi ku munsi ngo abone uko arimbura Abayuda? Ubundi ibivugwa mu gitabo cya Esiteri ntibyabereye muri Israel, byabereye i Sushani (Suse), aha hakaba hari mu Bamedi n'abaperesi aho Abayuda bari barajyanywe mu bunyage cyera.

Byose byatangiriye ku ngoma ya Sawuli umwami wa Israel, ubwo Imana yamusabaga kurimbura abamaleki akabamaraho burundu ntasige na kamwe. 1 Samuel 15:1-3 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga. [2]Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa. [3]None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”

Sawuli yari yasabwe kumaraho Abamaleki burundu, ariko Sawuli abateye, arimbura abandi ariko akiza umwami w'Abamaleki witwaga "Agagi". (Iri zina murifate mu mutwe turarigarukaho). 1 Samuel 15:9 "riko Sawuli n’abari kumwe na we barokora Agagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire n’abāgazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose." Iri ni ikosa rikomeye Sawuli yakoze, ndetse ni naryo yazize kuko Imana yahise ifata umwanzuro wo kumukura ku ngoma ikamusimbuza Dawidi. (Wasoma 1 Samuel igice cya 15 cyose).

Nubwo Samuel yahindukiye akica Agagi ubwe, amateka avuga ko umugore wa agagi yari yarangije gutoroka, kandi yatorotse atwite inda ya Agagi, ku buryo yaje kubyara ndetse akomokwaho n'ubwoko bwitwa "Abagagi". Ikibazo gikomeye rero, ni uko Hamani ubwe na we yari Umwagagi. Incuro 5 mu gitabo cya Esiteri, Bibiriya ivuga Hamani ikongeraho iti "umwagagi". Si k'ubw'impanuka Bibiriya ibitsindagira ityo, bifite impamvu. Esiteri 3:1,10 Hanyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz’abatware bose bahakanywe. [10]Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w’Abayuda.

 Aya mateka y'ibyo Abayuda bakoreye Abamaleki, cyane cyane ibyo Sawuli yakoreye Agagi sekuruza wa Hamani, Moridekayi yari ayazi nk'umuntu mukuru, ndetse na Hamani yari ayazi. Birumvikana, kuba Moridekayi yari Umuyuda, akaza kwisanga mu bunyage mu gihugu cy'amahanga, cyane cyane akisanga munsi y'ubuyobozi bwa Hamani w'Umwagagi, byari ikibazo gihangayikishije, byanze bikunze Moridekayi yicaraga yiteguye ko igihe icyo aricyo cyose Hamani azihorera.  

Moridekayi ni we wareze Esiteri yari abereye sewabo kuko se wa Esiteri yari yarapfuye. Bibiriya ntitanga amakuru ku byo Moridekayi yaba yaraganirije Esiteri byerekeranye n'urwango hagati y'Abayuda n'Abagagi, ariko uko byamera kose, Esiteri yari umwana muto utari witeguye guhangana na Hamani. Hamani yari umuntu ukomeye kandi ufite ububasha yahawe n'umwami, nta mubyeyi n'umwe wari kumuteza umwana w'umukobwa warerewe mu gikari utarigeze atozwa iby'intambara. N'ikimenyimenyi, ubwo Hamani yari amaze kumenya ko Moridekayi ari Umuyuda, (Esiteri we yari yaramaze gutoranywa nk'umwamikazi) hatanzwe itegeko ko Abayuda bose barimburwa [Nk'uko Abayuda na bo bigeze kurimbura Abagagi]; icyo gihe Moridekayi yatumye kuri Esiteri ngo abahakirwe be kurimburwa, Esiteri yabanje kubasubiza ko iyo mission atayishobora! Birumvikana. 

Mu rumuri rw'ibyo byose bisobanuwe haruguru, biragaragara ko Moridekayi yakoze nk'umubyeyi usheshe akanguhe kandi uzi amateka, unazi ingaruka zari kuba kuri Esiteri iyo ahishura uwo yari we mu gihe kitari cyo. Erega na Bibiriya irabivuga neza, kuvuga ijambo ryiza cyangwa ry'ukuri ntibihagije, ni nangombwa kurivuga "mu gihe gikwiriye". Imigani 25:11 "Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza."  Esiteri ntiyigeze asabwa kubeshya, yasabwe kwicecekera, kandi ibi si icyaha ahubwo Bibiriya ibidushishikariza kenshi, na Yesu ubwe ubwo yari ageze imbere ya Herode, Herode yamuhase ibibazo byinshi byari bigamije ko Yesu yisobanura uwo ari we, ariko Bibiriya itubwira ko Yesu yicecekeye, nta jambo na rimwe rye Herode yigeze yumva! Luka 23:8-9 Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora. [9]Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.

Iyo Esiteri aza guhishura uwo ari we igihe kidakwiriye, amahirwe ye yo gutoranywa nk'umwamikazi yari kuba ayoyotse, bityo n'amahirwe y'Abayuda yo gutabarwa na yo yari kuba ayoyotse! Ibyo Moridekayi yari abizi, ni na cyo cy'ingenzi cyamuteye gusaba Esiteri kutihutita kuvuga uwo ari we. 

Gusa Moridekayi we, mu gihe gikwiriye yahishuye ko ari Umuyuda. Gusa na we kubihishura yabitewe n'uko yanze gupfukamira Hamani, kandi yagombaga gutanga ibisobanuro by'impamvu yanze kumupfukamira. Nk'uko twabisobanuye haruguru, Moridekayi yahishuye uwo ari we mu gihe gikwiriye, dore ko muri uwo mwanya Esiteri yari yararangije kugera ku ntebe y'umwamikazi, umwanya wamuheshaga amahirwe yo kuvuganira ubwoko bwe.

Mu kurangiza, twavuga ko uko Moridekayi yabitekereje byari byo kuko ni byo byabyaye umusaruro. Uko byarangiye birazwi ntitwabitindaho, byarangiye Abayuda ari bo bigaranzuye abanzi babo barabarandura! Biraduha isomo rikomeye: Nk'uko Bibiriya ibivuga, ni ngombwa cyane kuvuga ijambo ryiza mu gihe gikwiriye!

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Amen! Yesu aguhe umugisha nukuri!
by
0 0
Yego turasobanukiwe
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...