0 like 0 dislike
55 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)

How often should the holly communion be observed?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Muri Bibiriya Yera nta na hamwe hagararagara inshuro tugomba gujya ku meza y'Umwami (Ifunguro ryera), ngo inshuro zingahe mu gihe kingana iki. Amabwiriza n'impamvu yo kujya ku ifunguro ryera Yesu ubwe ni we wayitangiye muri aya magambo: "Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” (Luka 22:19). Pawulo asubiramo aya mabwiriza muri aya magambo: (1 Abakorinto 11:23-26) "Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima [24]akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” [25]N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.” [26] Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira".

Umugati Yesu yamanyaguye werekana umubiri we washwanyagurijwe ku musaraba kubwacu. Igikombe kigaragaza amaraso y'isezerano rishya yatumeneye ku musaraba. Impamvu nyamukuru y'ifunguro ryera ni iyi ikurikira: Kugirango tumwibuke (Yesu).

Igihe cyose tugiye ku ifunguro ryera twibuka igikorwa gihambaye Yesu yakoze cyo kutwitangira, tukabizirikana ubuziraherezo. Bibiriya ntivuga inshuro tugomba kujya ku ifunguro ryera. Amatorero amwe ajya ku ifunguro ryera rimwe mu kwezi, ayandi kabiri mu kwezi, ayandi rimwe mu gihembwe....n'ibindi; Kuva Bibiriya nta mabwiriza ngenderwaho itanga, buri Torero ryose rishobora kwitegurira ifunguro ryera uko birishobokeye, gusa rikazirikana akamaro gakomeye k'iki gikorwa rikagitegura kenshi gashoboka kugirango hatazavaho hagira ubyibagirwa, ariko nanone ntibikabye kuba kenshi mu gihe gito kugirango bitazavaho bifatwa nko kurangiza umuhango.

Uko byagenda kose, igikomeye si inshuro tujya ku ifunguro ryera mu gihe runaka, igikomeye ni umutima tujyana ku ifunguro ryera. Pawulo aratuburira cyane muri aya magambo: 1 Abakorinto 11:27-30 "Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami. [28]Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, [29]kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. [30]Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza."

Birasobanutse: Igikomeye gishobora no kudukururira urubanza si inshuro tujya ku ifunguro ryera, ahubwo ni umutima turijyanaho. Kurijyaho kenshi uko bidushobokeye ni byiza, ariko ni byiza kurushaho kwisuzuma mbere yo kurijyaho.

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

by
1 0
Urakoze cyaneeee Yesu aguhe Umugisha ! Imana idushoboze kutajya kumeza y'Umwami by'umuhango.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

552 questions

132 answers

43 comments

813 users

...