0 like 0 dislike
61 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ubuzima nyuma y'ubuzima, cyangwa ubuzima nyuma y'urupfu: Iki ni ikibazo cyiza, kandi si ubu cyibazwa gusa, guhera cyera abatubanjirije na bo baracyibazaga guhera cyera. Urugero ni Yobu na we yarabyibazaga aho agira ati: Umuntu napfa azongera abeho? [...]  (Yobu 14;14).

Icyo kibazo kigendana n'ibindi bigishamikiyeho: Ese hari ubundi buzima nyuma y'urupfu? Bigendekera bite umuntu iyo apfuye? Ajya he? Ese abapfa bose bajya ahantu hamwe? Ese paradizo ibaho? Umuriro se n'Ijuru bibaho?.... n'ibindi bibazo nk'ibi tugiye kugerageza kubisubiza dukoresheje ibyanditswe byera.

Mu buryo budasubirwaho kandi butajijinganywaho, Bibiriya ihamya ko nyuma y'urupfu rw'uyu mubiri hari ubundi buzima. Ubusanzwe umuntu agizwe n'ibice bitatu: Umubiri, umwuka n'ubugingo. Iyo umuntu ariho, ibi bice biba biri kumwe kandi ntibitandukana. Iyo apfuye biratandukana: Umubiri usubira mu gitaka aho waturutse, umwuka ugasubira ku Mana aho waturutse, n'ubugingo bwe bukarekera aho kubaho. Ibyo bigaragara mu mirongo myinshi, reka dufatemo imwe muri yo.

- Zaburi 146:3-4 "Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. [4]Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira."

- Umubwiriza 12:7 "n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze."

Kuba nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima, ntibisobanuye ko abantu bose bajya mu ijuru iyo bapfuye. Aho umuntu azajya nyuma yo gupfa ni we ubwe uhategura igihe akiri muri ubu buzima: Ibi biratugeza ku kindi kibazo: 

Iyo umuntu apfuye ajya he? 

- Iyo umuntu apfuye yarizeye Yesu, ajya aho Yesu ubwe yivugiye ubwo yavuganaga n'igisambo bari babambanywe i Gorigota: Luka 23:42-43 Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” [43]Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”  Nta gushidikanya: Uyu si umugani si n'igishushanyo: Yesu yabwiraga igisambo cyari kimaze kumwizera ko nikimara kuva mu mubiri, kiri bwerekeze muri paradizo. 

Pawulo na we avuga ko yigeze kwemererwa kunaga ijisho muri paradizo, ndetse yongeraho ko yumvise ibihavigirwa adashobora kuvuga. 2 Abakorinto 12:3-5 Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana). [3]Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana), [4]yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.  Uretse ko hari n'ibindi byanditswe, ibi tubonye byonyine biragaragaza ko Paradizo iriho. 

Ariko rero, paradizo si ryo Juru tuzabamo ubuziraherezo. Ikindi kandi, abantu bose si ko bajya muri paradizo iyo bapfuye: Muri paradizo hajyamo abizeye Imana bagakora ibyo ishima, abandi iyo bapfuye na bo bafite ahabo bajya bakahababarizwa mu gihe bategereje urubanza. Ibi na byo Yesu yaranyivugiye: Luka 16:22-23 “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa. [23]Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye."  Ibi na byo biragaragaza ko hari ahantu habiri hatandukanye hajya abantu babiri hatandukanye iyo bapfuye. Ibi biratugeza ku kindi kibazo: Ese mu Ijuru tuzabasha kumenyana n'abacu?

Muri Bibiriya, ibyanditswe byinshi bigaragaza ko mu Ijuru tuzabasha kumenya abo twamenye hano mu isi. Guhera mu isezerano rya cyera, abasogokuruza bacu bizeraga ko nibagera mu Ijuru bazabasha kumenya ababo babatanzeyo. Ibi bigaragara mu byanditswe byinshi. INGERO NI NYINSI zibigaragaza:

1) Dawidi n'umwana we: Ubwo Dawidi yari apfushije umwana we, yagize ati "nzajya aho ari" 1 Samuel 12:23 "Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.”  (None se Dawidi ya kwizera kuzasangayo umwana we, niba atabasha kumumenya?

2) Aburahamu, Isaka na Yakobo (Ibi byo ni Yesu ubivuga): Matayo 8:11  "Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru"  (None se Yesu yatwizeza ko tuzicarana na Aburahamu mu Ijuru, mu gihe twaba tutazamenya ko ari we Aburahamu?)

3) Mose na Eliya: Matayo 17:3 "Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we."  (Ibi byabaye mu isezerano rishya, Mose na Eliya bari barapfuye cyera mu isezerano rya cyera, ariko nyuma y'imyaka ibihumbi bagaragaye bavugana na Yesu: Hari icyo bigaragaza: Icya mbere, kuba abari aho barabamenye, bigaragaza ko n'ubwo umuntu yazaba yambaye umubiri mushya tuzambikwa, kumumenya birashoboka. icya kabiri, kuba baragaragaye bavugana na yesu, bigaragaza ko ko na nyuma y'ubu buzima bishoboka kuzabasha kuvugana n'ababuvuyemo. 

Ingero ni nyinshi ntitwazirangiza, gusa umwanzuro w'ukuri uturuka muri Bibiriya: YEGO nta gushidikanya, nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima, kandi nyuma yabwo nitugera mu Ijuru tuzabasha kumenya abacu bazaba bariyo.

Murakoze, Imana ibahe umugisha 

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...