0 like 0 dislike
41 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)
What is an apostle, Biblically speaking?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Muri iyi minsi dukunze kumva no kubona abakozi b’Imana bafite amazina y’icyubahiro (Titles) atandukanye. Twavuga nk’Intumwa, Bishop, pastor, Prophet, Reverend, Evangelist….Bibiriya itubwira imihamagaro y’Imana 5 igamije guha buri wese ibyo akeneye kugirango umurimo w’Imana mu Itorero ryayo utungane. Iyo mihamagaro iboneka mu Befeso 4:11-12 "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo"

Ijambo "Apotre", Apostle mu cyongereza, Intumwa mu kinyarwanda, ubwaryo rikomoka ku ijambo ry'ikigereki "Apóstolos" rikaba rivuga "Umuntu woherejwe ajyanye ubutumwa runaka." Yesu agitangira umurimo hano ku isi, yatoranije abigishwa 12 bakajya bakorana na we igihe yamaze ku isi, akajya abatuma, Yesu ubwe ni we wabise "Intumwa". Luka 6:13 "Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:"

Yesu amaze gusubira mu Ijuru, ku ikubitiro abigishwa be 12 ni bo bafatwaga nk'Intumwa bonyine. Intumwa ze zakomeje umurimo hirya no hino, kandi zafatwaga nk'intumwa za Yesu. Mu gihe cyazo hari abandi bagiye baziyongeraho, nubwo batari barigeze baba muri babandi 12 b'ikubitiro, ariko na bo bakemerwa nk'intumwa. Aba twavuga nka Pawulo, Barnabas n'abandi. Uhereye icyo gihe, umuntu wese woherezwaga mu butumwa ahantu runaka afite ubutumwa bwiza ahajyanye, akahatangira umurimo n'Itorero yashoboraga kwitwa Intumwa.

Mu bihe byazo, intumwa za mbere zaherekezwaga n'ibimenyetso n'ibitangaza biteye ubwoba. Ibyakozwe n'intumwa 2:43 "Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.")

Nta muntu ushobora kugira undi Intumwa; Intumwa y'Imana ni umuhamagaro kimwe n'umushumba, umuvugabutumwa, Umuhanuzi n'Umwigisha, aba bose bahamagarwa n'Imana ubwayo. Abantu bakunze kwibaza ku murimo cyangwa umuhamagaro w'Intumwa, ariko Bibiriya ntitanga urutonde rw'imirimo intumwa ishinzwe, ntinavuga imikoranire ye n'Abandi banyamuhamagaro, ntinavuga position ye ugereranije n'abashumba, bishop ....gusa umuntu agendeye ku busobanuro bw'ijambo ubwaryo ndetse n'izindi ntumwa zatubanjirije, twavuga ko Intumwa ari Umuntu wese uhaguruka, atumwe n'Imana, akajyana inkuru nziza y'agakiza kabonerwa muri Yesu, aho bishobotse akahatangiza Itorero ry'ako Karere.Uko tubyigira ku ntumwa nka Pawulo, iyo yamaraga gutangiza umurimo (Itorero) yarishingaga umwe mu bizerwa yabonagaho umuhamagaro, agakomeza urugendo rujyana ubutumwa bwiza ahandi.

Mu bihe bya none, ni ngombwa cyane kwitondera no kwitwararika imikoreshereze y'uyu muhamagaro w'Intumwa za mbere. Abifuza iyi title bagomaba no kwifuza gukorera mu mavuta y'Intumwa za mbere n'imbaraga zazo. Bitabaye ibyo, icyanditswe kiri mu Bakorinto ba kabiri 11:12-15 cyaba kibasohoreyo: "Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata. [13]Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. [14] Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.[15] Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.

Murakoze cyane Imnana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

552 questions

132 answers

43 comments

813 users

...