0 like 0 dislike
44 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abantu benshi kikanakurura impaka zitandukanye. Reka tubanze tuvuge ko umuntu wese wabayeho, uriho n'uzabaho, cyera cyangwa ubu, uwumvise inkuru nziza n'utarayumvise, uwakijijwe n'utarakijijwe, buri muntu azaca imbere y'intebe y'urubanza imbere y'Imana. 

Abaheburayo 9:27 hagira hati "Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza...   

Ibyahishuwe 14:7-8 Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. [8]Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.

1 Petero 1:17 "Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya."

Kuba umuntu atarigeze kumvaho ijambo Yesu na rimwe, kuba atarigeze yumvaho ijambo Imana na rimwe mu buzima, ntibimukuraho urubanza, ntanubwo bimukingurira amarembo y'Ijuru ubwabyo. Iyaba ubwabyo byatangaga Ijuru, twahita dufunga microphone twirirwa tubwiririzaho, n'uru rubuga twarufunga, tugakora uko dushoboye ku buryo ntawumva inkuru nziza na gato, ubwo nibwo twaba tubahaye amahirwe menshi kurusha kubabwira. 

Ariko siko bimeze: Dore umurongo w'ingenzi abantu dukwiriye gusobanukirwa: Abaroma 2:12: "Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko."  Ngirango bitangiye gusobanuka: Abakoze ibyaha batazi amategeko, kurimbuka ko bazarimbuka, ariko ntabwo bazaba bahowe amategeko (Kuko batari bayazi). None se bazaba bahowe iki kandi nta wababwiye icyo gukora? aho naho reka tubaze Bibiriya iradusubiza: Abaroma 2:14-16 "Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri."

Birimo gusobanuka: Burya n'abatarumva ubutumwa bwiza, muri bo imbere bifitemo ubushobozi Imana yabashyizemo bwo gusobanukirwa ikiza n'ikibi! N'iyo umuntu yaba atarumva ubutumwa bwiza, Imana yamuhaye ububasha bwo kumenya guhitamo ikiza n'ikibi. Ibingibi hari ingero zibigaragaraza nshaka kubaha: 

- Itegeko ry'Imana ryavugaga ngo "Ntukice", ryaje nyuma cyane ku gihe cya Mose. Nyamara cyera cyane mbere yaho, igihe isi yari igituwe n'abantu 4 gusa, Kayini yishe Abeli, arangije arahunga. Noneho reka nkubaze: Ko nta tegeko ryabagaho ryavugaga ngo Ntukice, Kayini yahunze kubera iki? Biragaragara, N'ubwo nta muntu wari warigeze abwira Kayini ati "Ntukice", muri we yari yifitemo ububassha bwo gusobanukirwa ko kwica ari icyaha, ni cyo cyatumye ahita ahunga ubwo yari amaze kwica Abeli.

- Uru rugero rwa kabiri rurareba Abanyarwanda. Abamisiyoneri bambere b'Abagatolika bageze mu Rwanda mu 1900, ni nacyo gihe batangiye kwigisha abanyarwanda amategeko ashingiye kuri Bibiriya. Ni cyo gihe batangiye kubabwira ngo hari itegeko rivuga ngo "ntuzasambane". Nyamara guhera cyera cyane abazungu batarazana Bibiriya mu Rwanda, mu binyejana byinshi mbere yaho, mu Rwanda iyo umukobwa yatwaraga inda adafite umugabo baramwoheraga (Kumujugunya mu mazi), bamuhoye kuba yarasambanye. None se ko nta muntu wari warababwirije ubutumwa bwiza ngo ababwire ko gusambana ari icyaha, ni iki cyatumaga bahana uwasambanye? Ni uko muri bo bari bifitemo ubushobozi bahawe n'Imana bwo kumenya gutandukanya ikiza n'ikibi. "Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri." (Abaroma 2:16)

Ngirango byumvikanye. Kuba utarigeze wumva na rimwe inkuru nziza y'agakiza, ntibizakubera urwitazo ku munsi w'urubanza. Ntibizakubera "Laissez-passer" cyangwa "Boarding pass" ku marembo y'Ijuru. OYA rwose. Gusa nanone bikwiriye gusobanuka ko Imana itazakubaza ngo "Kuki utigeze wizera Yesu" kandi utaramwumvise na rimwe. Ntizanakubaza impamvu utakurikije amategeko ya Mose kandi utarabayeho mu bihe by'amategeko. Aho na ho Bibiriya ifite icyo ibivugaho:

- Abakoze ibyaha batazi amategeko, bazacirwaho iteka ry' imitima ihana ibabwiriza (Iki ni cyo dukunze kwita _Umutima-nama (Conscience)" (Abaroma 2:14-15) (Iki cyiciro kibarizwamo ababayeho kuva kuri Adamu na Eva kugeza kuri Mose, + Abandi bose batigeze bumvaho na rimwe ubutumwa bwiza)

- Abakoze ibyaha bazi amategeko, bazacirwaho "iteka ry'amategeko" (Abaroma 2:12) (Iki cyiciro kibarizwamo ababayeho kuva kuri Mose kugeza kuri Yohana Umubatiza)

- Abakoze ibyaha baramenye inkuru nziza y'agakiza, bazacirwaho iteka bazira kuba baranze kwizera Yesu no kumwakira nk'Umwami n'Umukiza. (Yohana 3:17-19 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. [18]Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege. [19]Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi, ) (Iki cyiciro kibarizwamo abo guhera kuri Yohana Umubatiza bamenye inkuru nziza y'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo kuzageza igihe Yesu azagarukira.

Mu buryo budashidikanywaho, Bibiriya igaragaza ko Imana yihishuriye abantu bose, bityo bakaba bose bayizi babikesha ubwenge yabahaye. (Abaroma 1:19-20 kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, [20]kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza,) 

Ahubwo ikibazo kiri ku kuba imitima y'abantu yahindutse "Ibirimarima" icura umwijima bahitamo kutayubaha. Bibiriya igira iti: Abaroma 1:21-22 "kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu" Ikibazo si uko batamenye Imana, ahubwo ni uko bahisemo kutayishaka. Yarabigaragarije mu mitima yabo no mu bibakikije biri mu isanzure, ariko bahisemo kuyirengagiza.

Tubonye mu buryo butajijinganywaho ko kuba utarabwirijwe inkuru nziza y'agakiza bitazaba urwitwazo ku munsi w'urubanza. Twebwe abaviriwe n'umucyo duhamagarirwa kugira umwete wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw'agakiza kabonerwa muri Yesu, kugirango abo bose bibwiraga ibitari byo tubahubuze mu ngoyi za Sati tubageze mu mucyo w'Itangaza w'Agakiza k'Ubuntu.

Niba wifuza kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, watumenyesha kuri iyi numero 0788534679 (Munyaneza Innocent) 

Imana Ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...