0 like 0 dislike
66 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)
Uyu munsi i Kigali mu itorero rimwe ry'umwuka hagaragaye ibendera ry'abatinganyi ku ruhimbi: Ese aho si cya "kizira cy'umurimbuzi" cyavuzwe?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

"Ibendera ry'abatinganyi ku ruhimbi !", mu Itorero rimwe ry'Umwuka hano i Kigali mu murwa ryaciye igikuba!" 

Umukristo wabonye aya mahano mu rusengero rw'umwuka hano i Kigali yihutiye kubariza iki kibazo kuri babibiriya.org , natwe twihutiye kumusubiza kubera uburemere bwacyo. Mbere yo gusubiza iki kibazo, twabanje gukurikirana ngo tubanze kumenya niba aya makuru ari ukuri, twasanze ari impamo, bikaba byabereye muri ADEPR hano i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 15/09/2023. Twe ntabwo turi abanyamakuru, ariko abifuza amakuru arambuye bakanda hano bakayasoma mu binyamakuru.

Uwabajije iki kibazo yabajije ati "Ese iki si cya kizira cy'umurimbuzi cyahanuwe kikaba cyahagaze ahera?" Igisubizo kivuga birambuye ku kizira cy'umurimbuzi cyarasubijwe hano, tukaba tubagira inama yo gukanda hano mugasoma birambuye ibyerekeranye n'ikizira cy'umurimbuzi. Ariko muri macye, iki ntabwo ari cyo kizira cy'umurimbuzi cyahanuwe, ariko ibi byabaye ni bimwe bigaragaza umuteguro w'umwuka wa antikristo mu isi.

Turi mu bihe bya nyuma rwose ibyo nta kujijinganya, ndetse umwuka wa antikristo urakora mu buryo bw'uburyarya no mu buryo bw'amayoberane mu buryo bugaragarira buri wese. Ibyo byose ni ibitegurira amayira antikristo nyirizina, gusa turifuza guhumuriza Abizera bakiriho: ntabwo antikristo nyirizina azatangira gukora ku mugaragaro Itorero rya Yesu rikiri mu isi. igihe cyose mu isi hakirimo "UBUZA ANTIKRISTO GUKORA", ntabwo antikristo ashobora gukora ku mugaragaro. Ushobora gukanda hano ugasoma birambuye ikibazo kigira kiti "UBUZA ANTIKRISTO GUKORA KU MUGARAGARO NINDE?

Abasenga nimube maso, ibihe Itorero rya Kristo ririmo gucamo ntibyoroshye. Ryarinjiriwe mu buryo bukomeye, kugeza n'aho ibendera ry'abatinganyi rizamurwa ku ruhimbi rw'Itorero ry'Umwuka? Kandi n'aho bigaragariye amateraniro agakomeza nk'aho nta cyabaye? Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yajyaga ababazwa bikomeye n'ibintu by'indengakamere byabereye mu matorero yabaga yaratangije, ndetse akagaya n'abizera batababazwa na byo. URUGERO: 1 Abakorinto 5:1-2 "Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. [2]Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe..."

Ibi byabaye ni integuza, nta Mukristo ukwiriye kwihimbaza kuko bitaraba mu Itorero asengeramo, ahubwo bikwiriye kubabaza buri muntu wese wavutse ubwa kabiri, agafungura amaso akareba aho isi igeze, akanamenya uburyo Itorero ryinjiriwe bikomeye.

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...