INYIGISHO N0 1: UBUSOBANURO BW'UBUHANUZI BWA DANIEL IGICE CYA 9:25

0 like 0 dislike
200 views
asked Nov 19, 2016 in Inyigisho kuri Bibiriya by innocent M. (18,750 points)
reshown Nov 19, 2016 by innocent M.

Daniel 9:25   Nuko ubimenye ubyitegereze, yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri,.......

Daniel yahanuraga iki?

1 Answer

0 like 0 dislike
answered Nov 19, 2016 by innocent M. (18,750 points)

Niba Muri Bibiriya hariho ubuhanuzi buhamya ku cyahanuwe neza neza mu bijyanye n'igihe n'amatariki, ubu buhanuzi bwa Daniel buri mu bwa mbere butangaje. Abari babufite mbere ya Yesu ntibabwitayeho, naho ubundi ntibaba baratunguwe no kuza kwa Messiya (Yesu).

Aya magambo agaragara ku mirongo 24-27 y'igice cya 9; yazanywe na Marayika Gaburiyeli ari igisubizo cy'isengesho rirerire Daniel yari amaze gusenga yingingira ubwoko bwe guhera ku murongo wa 1. MArayika ubwe yabwiye Daniel ati "ubu nzanywe no kukungura ubwenge...... nuko rero iri jambo uritekereze cyane, umenye n'ibyo weretswe." (Daniel 9:22-23). Ni nkaho Marayika Gaburiyeli ubwe yari azi neza uburemere bw'ibwo yari agiye guhishurira Daniel. 

Icyanditswe kidushishikaje muri iyi nyigisho, ni ikiboneka ku murongo wa 25 "Uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri......." . Ubu buhanuzi bwahanuraga ikintu gikomeye cyagombaga kuzaba nyuma y'igihe runaka....(Tugiye kubisobanura).

kugirango dusobanukirwe neza n'ubu buhanuzi, biradusba kwigana ubushishozi ingino 3:

1) Uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana: Iyi ni intangiriro (starting point cyangwa point de depart). Ese iri tegeko ryatanzwe ryari? Igihe ubu buhanuzi bwazaga, Yerusalemu yari yarasenywe n'umwami Nebukadinezari. Mu mwaka wa 587 mbere ya Yesu ni bwo yashyize hasi Yerusalemu, asenya urusengero rwa Salomon, ndetse ajyana i Babuloni abayuda benshi ari imbohe, muri bo harimo Daniel na ba basore 3 b'inshuti ze Saduraka na Meshaki na Abedinego. Abayuda nubwo bajyanywe ari imbohe i Babuloni, bajyanye ibyiringiro ko amahererezo bazagaruka i Yerusalemu, cyane cyane ko bari banishingikirije ubundi buhanuzi bwari bwaratanzwe n'umuhanuzi Yeremiya bwavugaga ko bazamara mu buhungiro i Babuloni imyaka 70.

Igihe abayuda bari bakiri mu buhungiro i Babuloni, nk'uko bizwi mu mateka ndetse na Bibiriya ibivuga, ubwami bwa Babuloni bwaje kuneshwa n'ubundi bwami bw'abamedi n'Abaperesi. Abamedi n'Abaperesi bageze ku ngoma, bagiye basohora amategeko  (Decrets) basaba ko Abayuda bajya gusana amatongo y'aho baturutse nk'uko tubisoma mu gitabo cya Ezira. Ayo mategeko ni aya akurikira:

- Muri 538 mbere ya Yesu, umwami Kuro yatanze itegeko ryo gusubira i Yerusalemu no gusana urusengero. iri tegeko ryatumye abayuda basaga 50,000 basubira i Yerusalemu mu gihe cy'umwaka umwe gusa. Ezira avuga ko banasubijeyo ibikoresho byahoze mu rusengero bigera ku 5,400. iri ritegeko ryari rigamije gusana urusengero gusa.

- Muri 519 mbere ya Yesu, umwami Dariyusi wa mbere Hystapes na we yatanze itegeko ryari rigamije kwemeza ibyo Kuro yari yavuze.

Muri 457 mbere ya Yesu, umwami Aritazeruzi Itegeko rya 3 ryatanzwe n'umwami bari barahimbye longuemain. Iri tegeko ni ryo turi bufate nk'urufatiro, kuko ni ryo ryonyine ryategaekaga gusana Yerusalemu nk'uko ubuhanuzi bwa Daniel bwabivugaga. (Ezira 7:25) Uhereye hano. umwanditsi w'igitabo cya Ezira yarekeye aho kwandika mu rurimi rwo mu buhungiro (Icyarameya), atangira kwandika mu rurimi rw'iwabo (igiheburayo), bisobanura ko igikora cyo gusana cyari gitangiye, atari mu mazu gusa ahubwo no mu muco wabo nyiriiziba. Uyu mwaka wa 457 mbere ya Yesu rero, ni wo mwaka ubuhanuzi bwa Daniel butangirira kubarwa.

2) Hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri.

Nyuma y'itegeko tuvuze haruguru kugeza kuri Mesiya, Daniel yari yarahanuye ko hazacamo ibyumweru 69. Ibi yumweru 69 bya Daniel, bigomba gufatwa mu buryo bw'ubuhanuzi kandi bigasobanurwa mu buryo bw'ubuhanuzi. Twifashije Bibiriya, reka tubanze dusobanure neza uko umunsi ufatwa mu buryo bwa gihanuzi. UMUNSI 1 = UMWAKA 1. Ingero ni nyinshi ntitwazandika zose

- Imana ibwira Ezekiyeli iti "...umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka 1Ezekiyeli 4:6

- Mu gitabo cyo kubara, Imana ibwira Abisirayeli iti: "Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine....."( Kuva 14:34). 

Ibi byumweru bya Daniel rero, kuko byavuzwe mu mvugo ya gihanuzi, bigomba gusobanurwa hakurikije ihame tuvuze haruguru. Ibyumweru 69 = iminsi 483 = Imyaka 483. Muri make, mu mvugo itajimije, kuva igihe itegeko ryo gusana yerusalemu ryatangiwe kugera kuri Mesiya, hagombaga gucamo imyaka 483

3) Kugera kuri Mesiya

Ibisigaye biroroshye. Uhereye mu mwaka wa 457 mbere ya Yesu, ukabara imyaka 483, birakugeza neza neza ku gusohora k'ubuhanuzi bwa Daniel, "kugera kuri Mesiya". Mesiya ni inde? Iri jambo Mesiya ni igiheburayo, rivuga Christos mu kigereki, cyangwa oint mu gifaransa, cyangwa anointed mu cyongereza. Yesu atangira umurimo wo kwigisha, yabatijwe mu mzi menshi, Umwuka wera aramumanukira. Bibiriya ivuga ko ibi byabaye mu mwaka wa 15 w'ingoma ya Kayizari Tiberiyo, (Luka 3:1). Uyu mwaka wa 15 ugwa neza neza mu mwaka wa 27 nyuma y'ivuka rya Yesu. N'ubuhanuzi bwa Daniel, imyaka 483 uhereye mu mwaka wa 457 mbere ya Yesu, bugwa neza neza mu mwaka wa 27 nyuma y'ivuka rya Yesu, ariwe Mesiya, cyangwa "Uwasizwe", nk'uko we ubwe yabyivugiye ubwo yinjiraga mu rusengero ati "Umwuka w'Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansiga...."

Muri Bibiriya harimo ubuhanuzi bwinshi bwerekeye kuri Yesu. Bamwe bahanuriye aho yagombaga kuvukira, abandi bahanuye umurimo yagombaga gukora, abandi bahanuye imibabaro yagombaga kubabazwa, abandi bahanuye urupfu rwe, ariko Daniel ni we wenyine ufite umwihariko wo guhanura igihe Yesu yagombaga kubonekera ko ari we Mesiya. 

Ushobora no gusoma igisubizo cyatanzwe ku kibazo kibaza kiti Yesu yavutse mu wuhe mwaka, apfa mu wuhe mwaka?

Murakoze, Imana ibahe umugisha.

- Ibibazo 510 kuri Bibiriya...
- Ibitabo by'ubuntu 78 ...
- Amasomo ya Bibiriya 105...
- Films 59...
- Documentaires 35.....
- N'ibindi biracyaza ....

Ikaze kuri Bazabibiriya.org. Ushobora kubaza ibibazo byose ufite, ugahabwa ibisubizo n'inararibonye zibifashijwemo n'Umwuka Wera, Ukiga Bibiriya wisanzuye kandi ku buntu; ....Mwaherewe ubuntu,....

517 questions

40 answers

4 comments

381 users

Umurongo w'uyu munsi:



Daily Quotes by CalendarLabs

IBIBAZO ABASOMYI BIBANZEHO CYANE:

Ikibazo cy'umunsi: Ese koko Yavutse ku itariki 25/12?

Ikibazo cy'icyumweru: Isengesho ni iki?

Ikibazo cy'ukwezi: Ese hari itandukaniro hagati y'icyaha ukoze ubigambiriye n'icyo ukoze utabishaka?

Ikibazo cy'umwaka: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

Ikibazo cy'ibihe byose: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

------------------------------------------

------------------------------------------
Izindi mbuga za Gikristo mu Rwanda:

- Ibyishimo.com
- Agakiza.org
- Isange.com
- Iyobokamana.com
-----------------------

ESE WARI UZI KO UBU USHOBORA GUSOMA BIBIRIYA Y'IKINYARWANDA ONLINE?
Kanda hano usome Bibiriya

-------------------------------------
Iki gikorwa mukigezwaho ku bufatanye na mochahost, inzobere mu kubika za website (Hosting and domain name registrar).
...