0 like 0 dislike
521 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)
In regards to forgiveness, is there a difference between willful sin and ignorant sin?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Nubwo Bibiriya igaragaza itandukanya mu buryo bugaragara hagati y'icyaha umuntu akoze yacyitumye n'icyo akoze atabishaka, uko byagenda kose gusaba Imana imbabazi ni ngombwa, waba wagikoze ubishaka cyangwa utabishaka.

Ubwo Abisirayeli bari mu butayu bavuye muri Eguputa, Imana yabahaye amategeko menshi. Muri ayo mategeko, hari harimo itegeko ryo guhanisha umuntu igihano gihwanye n'icyaha yakoze. Uwakuragamo umuntu ijisho, na we bamukuragamo ijisho. Uwavunaga umuntu ukuboko, na we bamuvunaga ukuboko. Uwicaga umuntu, na we baramwicaga. Ariko ku byerekeranye no kwica, Imana yashyizeho itandukaniro: Kubara 35:11 "Muzitoranirize imidugudu y'ubuhungiro, kugirango gatozi wishe umuntu atabyitumye, ayihungiremo."  Iyi midugudu, yari ishinzwe gusa kurengera umuntu wishe undi atabigambiriye. Uwishe umuntu abigambiriye we yagombaga guhorwa byanze bikunze, ariko uwishe atabigambiriye yahabwaga amahirwe yo guhunga umuhoozi, gusa agasabwa kuguma mu mudugudu w'ubuhungiro ntarenge ingabano zawo kugeza igihe umutambyi mukuru azapfira (umurongo wa 25 na 28).

Ariko rero nanone, tukiri mu isezerano rya kera, gukora icyaha utabishaka ntabwo byaguhaga ubudahangarwa, ngo wumve yuko nta rubanza rukuriho. Ni yo mpamvu Bibiriya mu Kubara 15:27 igira iti: "Kandi umuntu umwe nakora icyaha atakitumye, atambe umwagazi w'ihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha." Ku murongo wa 30 w'icyo gice, Bibiriya igira iti: "Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje, naho yaba umusuhuke cyangwa kavukire, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe." 

Mu isezerano rishya, Abaheburayo 10:26-27 "Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy'ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w'inkazi uzarya abanzi b' Imana" . Iki cyanditswe kirakaze ku bakora ibyaha nkana, ariko nanone ntabwo bibiriya ihishira abakoze icyaha batabizi cyangwa batabigambiriye. Ibyakozwe n'intumwa 3:17-19 Bibiriya igira iti "Kandi bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu ni uko.....Nuko mwihane muhindukire, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana." Petero yari arimo asobanurira abamwumvaga ko kuba barakoze ibyaha batabizi, atari urwitwazo: Bagombaga gusaba imbabazi cyimwe n'abandi. Pawulo na we arabishimangira kuko avuga ati "Iminsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana." Ibyakozwe n'intumwa 17:30 

Abantu benshi bakunze kwitwaza "kutamenya" nk'impamvu y'ibyaha byabo. Nyamara pawulo arababurira, akababwira ko nta rwitwazo ruhari, "kuko bigaragara ko bazi Imana....." (Abaroma 1:18-20)

Ndetse Pawulo ntatinya no kuvuga mu buryo busobanutse ati: "Abakoze ibyaha bose batazi amategeko, bazarimbuka badahowe amategeko.....; (Ntabwo Bibiriya ivuga ko abakoze ibyaha batazi amategeko batazarimbuka: Kurimbuka ko bazarimbuka, ariko ntabwo bazarimbuka ku bw'amategeko. Komeza usome wumve) "abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, bagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, igahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byawo kubarega cyangwa se kubaregura." (Abaroma 2:12-16).

Muri macye:

- Iyo ujkoze icyaha utazi ko ari icyaha, uba ukoze icyaha, uba ugomba gusaba Imana imbabazi

- Iyo ukoze icyaha utabishaka, uba ukoze icyaha, uba ugomba gusaba Imana imbabazi.

Umwanzuro Ku bakoze ibyaha mu bujiji: Haracyari imbabazi. Pawulo ati: "Nubwo nabanje kuba umutukanyi, n'urenganya n'umunyarugomo, ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera" (1 Timoteyo 1:13)

Umwanzuro Ku bakora ibyaha nkana: Petero ati "Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu byisi byonona maze bakongera kubyizingitirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kuba kiza iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe." (2 Petero 2:20-21)

Muri make, uko bigaragara mu ijambo ry'Imana, Igihe cyose ukoze icyaha uba ugomba kwihana no gusaba Imana imbabazi, waba wagikoze ubizi ko ari icyaha cyangwa utabizi, waba wagikoze nkana cyangwa utabishaka. Imana ni iyo kwizerwa kandi Ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu. (1 Yohana 1:9). Iyo utabikoze, ugomba kwitegura ingaruka z'icyaha, nta rwitwazo uzabona.

Imana ibahe Umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...