0 like 0 dislike
94 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)
Matayo 16:24; Mariko 8:34; Luka 9:23

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iryo jambo riboneka ahantu hatatu muri Bibiriya aho rigira riti: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire" (Matayo 16:24) (Mariko 8:34) (Luka 9:23) Mbere yo kuvuga icyo iri jambo risobanura, mutwemerere tubanze tuvuge icyo ridasobanura. 

Twagiye twumva kenshi abantu bahumuriza abandi bababwira ngo "Ubwo uwo ni wo musaraba wawe nyine, ihangane ntakundi.... n'ibindi nk'ibyo". Umusaraba wagiye ufatwa mu buryo butaribwo nk'ikibazo cy'ingutu umuntu atapfa kwigobotora mu buryo bworoshye: Indwara idakira, ikibazo kiremereye, ubukene burambye, gupfusha cyane.... n'ibindi nkibyo. Ibyo byose nta na kimwe umusaraba usobanura, Nta naho bihuriye n'icyo Yesu yashaka kuvuga ubwo yavugaga ati "...yikorere umusaraba we, ankurikira."

Igihe Yesu yari yikoreye umusaraba awerekeza i Golgota, abamubonaga icyo gihe ntibatekerezaga umusaraba nk'ikimenyetso cy'ikibazo runaka. Ku muntu wo mu kinyejana cya mbere, umusara wasobanuraga ikintu;kimwe rukumbi: Urupfu rw'agashinyaguro. Muri ibi bihe byacu, Abakristo tubona umusaraba nk'ikimenyetso cyo gucungurwa, imbabazi, ubuntu n'urukundo, ariko mu gihe cya Yesu siko byari bimeze, umusaraba wasobanuraga urupfu. Iyo wabonaga umuntu wikoreye umusaraba, wahitaga umenya nta gushidikanya ko uwo muntu yatanzwe, agomba gupfa. Icyo gihe iyo abaromani bagukatiraga urupfu rwo ku musaraba, bagutegekaga kwikorera umusaraba wawe uri bubambweho, ukawucana mu nzira yose uwerekeza aho uri bubambwe, aho uciye hose bigafatwa nk'isoni n'ikimwaro.

Kubera izo mpamvu rero. Kwikorera umusaraba wawe ugakurikira Yesu bisobanuye kuba witeguye gupfa, wowe wa kera agapfa, ukaba undi wundi ukamukurikira ntaho uhuriye na wowe wa kera.

Hari akajambo kari muri uwo murongo abantu bakunze kwirengagiza: "Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire". Abantu bareba "Kwikorera umusaraba gusa bakibagirwa ko harimo no "kwiyanga." Mbere yo kwikorera umusaraba umuntu agomba kubanza kwiyanga. Igihe ukikunda, wowe wa kera ntashobora gupfa. Kwiyanga ukikorera umusaraba ni icyemezo umuntu afata atitaye ku bimukikije, yaba ameze neza cyangwa nabi, yaba akize cyangwa akennye, yaba ari muzima cyangwa arwaye, murumva ko ntaho bihuriye no kwemera ibigukandamije ubyita umusaraba wawe.

Ushobora kuba wibaza niba witeguye kwikorera umusaraba wawe ngo ukurikire Yesu. Hari ingingo zagufasha:

- Ese witeguye gukurikira Yesu kabone nubwo byagusaba gutakaza inshuti zawe?

- Ese witeguye gukurikira Yesu kabone nubwo byagusaba kwangwa n'umuryango?

- Ese witeguye gukurikira Yesu kabone n'ubwo icyubahiro cyawe cyahagwa?

- Ese witeguye gukurikira Yesu kabone n'ubwo byagusaba gutakaza akazi kawe?

- Ese witeguye gukurikira Yesu kabone n'ubwo byagushyira mu kaga ko kuhasiga ubuzima?

- Ese witeguye kureka ibya kera, kamere ya kera, ibyaha....?

Bamwe mu biyemeje gukurikira Yesu, ibyo tuvuze hejuru byababayeho. Ikindi kandi, kwiyemeza gukurikira Yesu ntibisobanuye ko ibyo tuvuze hejuru bizakubaho byanze bikunze. Ikibazo gikomeye ni iki: Ese biramutse bikubayeho, biramutse bigusabye guhitamo, wafata umwanzuro uhamye ugakurikira Yesu? Niba igisubizo ari Yego itajijinganywaho, ubwo wowe wa kera yarapfuye, wikoreye umusaraba wawe ukurikira Yesu!

Luka 14:27 Bibiriya igira iti: "Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye." Kuba umwigishwa wa Yesu ni ugufata umwanzuro uhamye, ugakura amaso ku butunzi bwawe, ku nshuti zawe, ku muryango wawe, ku nzozi zawe....ndetse no ku buzima bwawe, ukayahanga Yesu.

Ngibyo kwikorera umusaraba wawe!

Uwiteka abagirire neza kandi abahe umugisha.

by
0 0
Murakoze cyane, nanjye ubwanjye najyaga mbisobanura nabi, ariko iki gisubizo kiranyuze.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...