0 like 0 dislike
60 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)
Bibiriya ibivugaho iki?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Hari ibintu abantu bihimbiye babivuga cyane kugeza aho benshi bakeka ko byanditse muri Bibiriya. Urugero: Ngo "N'Intungane bwira icumuye karindwi...." Reka rwose tubanze dukureho urujijo: Ibyo ntaho byanditse muri Bibiriya Yera.

Dusubire ku kibazo cyacu: Ese birashoboka kubaho ubuzima budakora icyaha hano mu isi? Dusuzume iki kibazo twifashishije ibyanditswe byera: Abefeso 4:11-13 Bibiriya igira iti: "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, [12]kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, [13]kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo."

Umurongo wa 13 hari aho utsindagira uti "Kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo". Aka gace mutwemerere tukarebe uko Bibiriya ikavuga mu ndimi z'amahanga: "Till we all come in the unity of the faith, and of the knowledge of the Son of God, unto a perfect man..."; "Jusqu'à ce que nous nous rencontrions tous dans l'unité de la foi, et de la connaissance du Fils de Dieu, dans l'état d'un homme parfait, dans la mesure de la parfaite stature de Christ". Uyu murongo uravuga ngo "Kugeza ubwo tuzashobora kuba abantu bashyitse." mu cyongereza version nyinshi zikoresha ijambo "PERFECT", cyangwa "PARFAIT" mu gifaransa. Ese umuntu ashobora kuba parfait akiri mu isi? Kuba parfait, bisobanuye ngo ni nta makemwa 100%, nta nenge 100%, nta defaut 100%, nta cyaha 100%, nta kosa 100%! Uwo murongo twatinzeho haruguru, ntabwo rwose usobanura ko dushobora kuba ba Ntamakemwa 100%!; Icyakora, uko dukura mu Mwuka, uko dukomera mu Mwuka, umunsi ku wundi tugenda duhinduka kandi dukomera, tugasatira ikigero kiza Imana itwifuzaho, ariko kugera ku gihagararo cya Kristo byo rwose ntaho Bibiriya yigisha ko bishoboka tukiri mu mubiri hano mu isi. ICYAKORA, uko tugenda turushaho kwegera cya gihagararo twavuze haruguru, muri Kristo Yesu Imana itureba mu buryo butandukanye n'ubwo isi itubonamo: Abakolosayi 1:28 "Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo."; murabona iri jambo "Gutunganirizwa rwose muri Kristo," ngibyo ibyo Imana idushakaho!

Ubundi kuva umuntu wambere yacumura, umuntu yinjiye muri kamere ibogamira ku cyaha. (Sinful nature). Buri muntu wese aho ava akagera, agira iyo kamere ibogamira ku cyaha muri we: Nowa, Aburahamu, Isaka, Yakobo, Yosefu, Yuda, Dawidi, Salomon, Petero, Pawulo.... Njyewe, wowe, apotre., Pastor, ..... buri wese arayigendana. Icyo ni cyo cyatumye Imana iha abisirayeli amategeko, ariko amategeko ntabwo yari agamije gutunganya umuntu, ahubwo yari agamije kumwereka uwo ari we. Ni nk'indorerwamo: Iyo wirebye mu ndererwamo ufite umwanda mu maso, indorerwamo ikwereka ko ufite umwanda, ariko nta ruhare rundi igira mu kugukuraho uwo mwanda. Nta watekereza ko habaho umuntu uri perfect, ariko Bibiriya itubwira ko hariho gukiranuka kundi kwahishuwe (gutandukanye n'uko abantu bibwira); Abaroma 3:21-22 "Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya, [22]ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro." (Bisobanuye ko uko Imana itubona iturebeye muri Yesu, bitandukanye n'uko abantu batubona baturebeye mu mubiri).

Pawulo we yarirebye, yanga kwirarira ati "Mu banyabyaha ni jye w'imbere!" (1 Timoteyo 1:15). Muri version zo mu zindi ndimi, akoresha ijambo "Chief of sinners"! Yari abizi ko yababariwe, ariko ntiyanirengagizaga ko atari ntamakemwa kuva ari umuntu! Kubaho ubuzima buzira ikizinga, buzira amakemwa, buzira icyaha; hano mu isi ni inzozi. Ntibishoboka; Ubwabyo no kuba uri umuntu birahagije ngo ube udatunganye. 1 Yohana 1: 8-10: "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe." 

Ariko rero, nubwo tudakiranuka mu maso y'isi, iyo Imana iturebeye muri Yesu dufatwa nk'abakiranuka, gusa hari igihe tuzambikwa gukiranuka kwa nyako Yesu nagaruka gutwara umugeni we! Uyu mubiri ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu mubiri upfa numara kwambikwa kudapfa, urubori rw'urupfu n'byaha bizazima burundu! Impamvu yabyo iri muri uyu murongo: 1 Abakorinto 5:21: "Kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana."

Murakoze, Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...