0 like 0 dislike
79 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo abakristo benshi bakunze kwibaza, mbere yo kugisubiza byaba byiza tubanje kureba icyo umuganura usobanura n'inkomoko yawo.

Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa berekeza i Kanani, bageze mu butayu bahabwa amategeko n'amabwiriza atandukanye agamije gutunganya imibereho hagati yabo ubwabo no hagati yabo n'Imana. Hari amaturo n'ibitambo by'ubwoko butandukanye basabwe kujya bazana imbere y'Imana, hakabamo amaturo yitwa ay'umuganura. Mu ndimi z'amahanga iri jambo risobanuzwa "firstfruits" cyangwa "Premices".

Umuganura ni iki?: Mu ijambo rimwe umuganura = umusaruro wa mbere. Itegeko rya mbere ryahawe Abisirayeli ryo kuzanira Imana umuganura rigaragara mu Kuva 23:19 “Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe..." ; Aya mabwiriza yari asobanutse neza kandi afite agaciro ku buryo byari bibujijwe kwisarurira no kurya utarazana umuganura mu nzu y'Imana. 

Abalewi 23:14 "Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose".

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye Abisirayeli bagiraga, haba mu gihe cyo mu butayu cyangwa bamaze kugera mu gihugu cy'isezerano, dore ko wizihizwaga mu bihe bya Pasika: Habanzaga Pasika yabaga ku munsi wa 14 w'ukwezi kwa Nisan, ku munsi wa 15 hagahita hajyaho umunsi mukuru w'imitsima idasembuye, ku munsi wa 16 hagahita hajyaho umunsi mukuru w'umuganura. Mu isezerano rishya, ntaho Bibiriya igaragaza itegeko ryo gukomeza umunsi mukuru w'umuganura. Ukoresheje Bibiriya Yera, ijambo "umuganura" ribonekamo kenshi mu isezerano rya cyera aho riganisha ku munsi mukuru w'ibisarurwa by'imyaka ya mbere nk'uko byahoze, rikanaganisha ku "musaruro wa mbere w'ibikorwa runaka".

Mu isezerano rishya, Bibiriya yita Yesu "Umuganura w'abasinziriye", bisobanuye ko ari we wabanjirije abagomba kuzuka mu izuka rishya: 1 Korinto 15:20 "Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye." Ibindi byanditswe twavuga ni nka: Abaroma 16:5 "Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w’abo muri Asiya bahindukiriye Kristo." (Bishatse kuvuga ngo Epayineto ni we wabaye uwa mbere wahindukiriye Kristo muri Asiya)

Ese Umukristo ategetswe gutanga ituro ry'umuganura? Tumaze gusobanura icyo umuganura ari cyo. Ntabwo Imana yasabye abantu kuyiha umuganura w'umusarura wabo kuko hari icyo icyennye, abakristo bagomba mbere na mbere kumva ko umuganura ari ikibazo cyo "gushima (Thanks-giving)". Guhera kera, kuzanira Imana umuganura byari ukuvuga ngo "Warakoze Mana, narahinze narejeje, narakoze narungutse.... none mbere y'uko ndyoherwa n'umusaruro wanjye, mpisemo kubanza kugushimira." Nta cyaha kirimo rwose kandi si ubuyobe kuba umuntu yazana umuganura mu nzu y'Imana, ariko akaba asunitswe n'umutima ukunze kurusha uko yasunikwa n'itegeko.

Ubu abenshi mu barimo gusoma baribaza bati ko tudahinga, umuganura wacu ni iki? Ibyo ni byo bakunze kumbaza bibaza niba bagomba kuzana umushahara wabo wa mbere. Rwose niba utarasobanukirwa n'impamvu zo kuzana umuganura, ntacyo bimaze kuwuzana ku bw'itegeko ritanahari. Ntacyo bikumariye gutanga umushahara wawe wa mbere mu rusengero niba utarasobanukirwa n'impamvu ugomba kuwutanga. Itegeko ririca, kandi "imbaraga z'ibyaha ni amategeko" (1 Abakorinto 15:56). Niba wumva ukwiriye gushima Imana kuko yaguhaye akazi nyuma y'imyaka uyigasaba, niba umutima wawe ukwemeza ko ukwiriye kwemera ko ibyo ubonye ubikesha Imana, ahongaho Umwuka Wera azakwemeza ko ukwiriye kuzana umuganura mu rusengero. 

Uko byangenda kose, buri Mukristo wese agomba kuzirikana iki cyanditswe: 2 Abakorinto 9:7 "Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe."

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Murakoze cyane  ku bw'ibisobanuro muduhaye Imana ikomeze ibahe umugisha  kd ikomeze kubungura ibyo gufashisha abandi.

Murakoze
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...