0 like 0 dislike
45 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ikibazo cy'aba bahamya babiri ntikigeze cyumvikanwaho kuva kera kugeza ubu. Ibyo aribyo byose hari abantu batatu bahurizwaho n'abasesenguzi ba Bibiriya, aba bahamya ni babiri muri abo batatu bahurizwaho na bose. Aba bahamya babiri bavugwa mu Byahishuwe igice cya 11 hafi ya cyose "Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira....[...] Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce....[...]Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba."

Gusobanukirwa neza iby'aba bahamya n'icyo bazaba baje gukora muri Isirayeli, byaba byiza kuvuga mu ncamake urukurikirane rw'ibihe by'ingenzi by'imperuka:

- Igihe icyo aricyo cyose, Yesu azaza gutwara Itorero. (Niba wifuza kumenya ibijyanye no kuzamurwa kw'Itorero, kanda hano) 

- Itorero rikimara kugenda, antikristo azahita ahishurwa atangire gukora ku mugaragaro. ubwo ni bwo hazahita haba ibivugwa muri Daniel 9:27 " Uwo mutware [Antikristo] azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe [Imyaka 7]. Nikigera hagati [imyaka 3.5] azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.” 

 Hazahita hatangira ibihe by'umubabaro bizanwa na antikristo ku isi yose (tribulation). Icyakora, Antikristo azahita agirana amasezerano y'amahoro y'imyaka 7 na Isirayeli nk'uko ibyanditswe twabonye hejuru bibivuga. Mu gihe isi izaba irimo kubabara muri tribulation mu myaka 3.5 ya mbere, isirayeli yo izaba ifite agahenge kubera amasezerano izaba yagiranye na Antikristo. (Muri iyo myaka 3.5 y'agahenge, Isirayeli izaboneraho kongera kubaka urusengero rwa Salomon aho rwahoze ubu hari umusigiti. (Muzirikane ko ibi byose bizaba ku isi Itorero ritakiri mu isi.)

 Nyuma y'imyaka 3.5, antikristo azica isezerano yagiranye na isirayeli. Azahita yinjira mu rusengero rw'i Yerusalemu yicare ahera cyane, avuge ko ari we Mana, ategeke abisirayeli kumusenga. Aho ni ho Yesu yahanuraga ati "Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera (ubisoma abyitondere) (Matayo 24:15). Yesu aravuga ibyahanuwe n'umuhanuzi Daniel. Dore Daniel na we uko yari yarabihanuye: "Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda." (Daniel 12:11) Ikizira cy'umurimbuzi Yesu na Daniel bavugaga ni icyo: Ni antikristo uzinjira mu rusengero i Yerusalemu, ajye ahera cyane ahasanzwe hatambirwa ibitambo, avuge ko ariwe Mana ategeke abisirayeli kumusenga). Abisirayeli bazaba bari mu kaga: antikristo arabategeka kumusenga. Aha rero ni ho Imana izahita yohereza abahamya babiri. Bazaba baje muri misiyo yo gufasha Abisirayeli kudasenga antikristo. Ivugabutumwa ahandi hose rizaba ryarahagaze, ariko hano ho agakiza kazaba kagishoboka, Muri israel ni ho honyine bizaba bigishoboka kwizera Yesu ugakiwa, agakiza kazaba kasubiye iyo katurutse nk'uko Bibiriya ibivuga. Ubundi kuba Abisirayeli ubu batizera Yesu si kubwabo: Banangiwe imitima kugirango agakiza kajye mu banyamahanga. Dore uko Bibiriya ibivuga: "Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse". (Abaroma 11:25) Birasobanutse, abanyamahanga nibamara kwinjira, agakiza kazasubira aho katurutse, muri Israel.

Reka tugaruke noneho kuri aba bahamya babiri:Nk'uko twatangiye tubivuga, hari ibice bibiri bitajya byumvikana kuri aba bahamya babiri: Igice cya mbere kivuga ko aba bahamya ari Mose na Eliya. Igice cya kabiri kivuga ko aba bahamya ari Enoki na Eliya.

- Abavuga ko aba bahamya ari Mose na Eliya, babihera ku bitangaza aba bagaba bombi nubundi bakoraga bakiri ku isi mbere, ibi bitangaza bisa n'ibyo bazakora bagarutse muri Isirayeli nk'uko bigaraga muri kiriya gice cya 11 cyo mu byahishuwe: Umuriro, gukinga ijuru ngo imvura itagwa, guhindura amazi amaraso, guteza isi ibyago byose uko bashatse. (Ibi n'ubundi nibyo byaranze aba bagabo bombi bakiri mu isi)

- Abavuga ko ari Enoki na Eliya, babihera ahanini ku kuba aba bagabo bombi aribo bihariye kuba batarigeze bapfa, bavanywe mu isi badapfuye, kandi Bibiriya ivuga ko buri muntu yagenewe gupfa rimwe. Ibivuga muri aya magambo: "Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza, (Abaheburayo 9:27) (Ubundi umugeni wa Kristo ni we wenyine ufite umwihariko wo kutazaca mu rupfu, abo Yesu azasanga bakiri mu mubiri ntibazapfa bazahindurwa).

Ibi byiciro byombi uko ari bibiri, buri cyose iyo urebye ubona gifite ubusobanuro bufatika. Ntabwo hano turi buce urubanza ngo ninde ufite ukuri, ariko muri rusange abasesenguzi benshi bavuga ko aba bahamya babiri ari Enoki na Eliya, kandi natwe niko tubyizera. Kubera ko batabarirwa mu mugeni wa Kristo, kandi uretse umugeni wa kristo abandi bose bagoma guca mu rupfu, aba bagabo bagomba kugaruka ku isi na bo bagapfaho. Bibiriya ivuga ko nyuma y'umurimo wabo w'imyaka 3.5 antikristo azabica, bakazuka nyuma y'iminsi 3 bagahita bazamurwa mu ijuru. 

Ibyo aribyo byose, iyo Imana iza gusanga bifite icyo bitwongerera kumenya abo aribo iba yarabidusobanuriye mu buryo budasubirwaho. Icyo si ikibazo gifite icyo kitugabanyiriza cyangwa kitwongerera ku kwizera kwacu.

Turabashimiye Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...