0 like 0 dislike
82 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Icyanditswe kivuga ku iherezo ry'iyi si dutuye mu buryo butajijinganywaho kigaragara muri 2 Petero 3:10 "Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra." Iyo ni yo ndunduro y'ibyo mubona, bizaba bishoje amateka ya muntu hano mu isi ndetse n'uyu mubumbe dutuye.

Ibyo Imana yaremye tubona mu gitabo cy'itangiriro igice cya mbere byose bizarangira bityo. Ibyo dusomye hejuru bizaba nyuma y'imyaka 1,000 ya paradizo hano mu isi, imyaka izwi nk"ikinyagihumbi" (Ushobora gukana hano ugasoma ibyerekeye ingoma ya kristo y'imyaka 1,000). Nyuma y'iyi myaka 1,000, satani azarekurwa akanya gato, ariko acirweho iteka ajugunywe mu muriro w'iteka ryose. Gusandaza isi yose icyarimwe ntiwakumva ubukana n'urusaku byaba bifite, ibyo ni byo Bibiriya yita "Umuriri ukomeye" Muri versions z'icyongereza zimwe zikoresha ijambo "thunderous crash", izindi zigakoresha "loud noise"....

Muri make ntibyoroshye kubona ijambo ryasobanura neza isandara ry'uyu mubumbe wose ndetse n'isanzure ryose! Uko kuyenga kw isanzure Petero yakubonye nk'uguteye ubwoba, ni yo mpamvu akurikizaho umurongo wa 11 avuga ati "Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu"

Abizera bagomba kumenya kandi bakizera ibyanditswe, amaherezo y'uyu mubumbe dutuye arasobanutse mu buryo butarimo urujijo. Mu gitabo cy'ibyahishuwe igice cya 21, Bibiriya ivuga ko Imana izarema Ijuru rishya n'isi nshya, aho ni ho abizera bazaba ubuziraherezo mu munezero utavugwa, aho ni ho Bibiriya ivuga iti 1 ABAKORINTO 2:9 "Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

Uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...