0 like 0 dislike
46 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mu by'ukuri ntaho Bibiriya ikoresha iryo jambo "Guverinoma imwe, Leta imwe, igihugu kimwe, ifaranga rimwe.....", ariko ibyanditswe byinshi bigaragaza ko mu bihe bya nyuma, hazabaho system imwe izemerera antikristo gukora yisanzuye ku isi yose adafite imipaka y'ibihugu nk'uko tuyizi ubu.

Igihe Umuhanuzi Daniel yari mu iyerekwa ry'ibyerekeye ibihe bya nyuma, dore bimwe mu byo yabonye: Daniel 7:20-21 "Kandi nifuza kumenya iby’amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n’iby’irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. [21]Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha". Iri hishurirwa rya Daniel rigaragaza ko ubwo Itorero rizamara kuzamurwa, antikristo azabasha guhindura imitere y'ubuyobozi bwari busanzweho mu isi, ku buryo azaba afite imbaraga n'ubutware bimuhesha ijambo ku rwego rw'isi. Yohana na we mu byahishuwe arabyemeza aho avuga iby'iyi nyamaswa (Antikristo) ati: "Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose..." (Ibyahishuwe 13:7) Ibi byanditswe byombi biragaragaza ko ubwo Antikristo azahishurwa (Ubu arakora mu buryo bw'amayoberane), azahabwa na Satani ubutware buhagije ku rwego rw'isi. N'ubwo Bibiriya idakoresha iryo jambo "Guverinoma imwe", bigaragara rwose ko Antikristo azaba ari umuyobozi wa system imwe ku rwego rw'isi. Ntibyoroshye gutekereza uko bizagenda n'inzira bizanyuramo kugirango isi yose yishyire munsi y'umuyobozi umwe, ariko muzirikane ko ku isi hazaba habaye n'ubundi ibintu bidasanzwe: Ibihumbi by'abantu ku isi yose bazaba babuze mu buryo bw'amayobera: Bamwe mu Baperezida bazaba batakiri ku isi, abafasha ba bamwe mu baperezida bazaba babuze, abana bose bazaba babuze ku isi, indege nyinshi zizaba zahanutse mu kirere kuko abapilote bazo bazaba babuze, Ubwoba bwinshi buzaba bwatashye imitima y'ibikomerezwa, amatelevisions n'amaradio yose ku isi azaba atangaza ibyabaye bidafitiwe ubusobanuro bwa science, ..... Ibi byose bizashyira isi yose mu mayobera ku buryo antikristo azahaguruka nk'ubafitiye igisubizo, azaba yahawe imbaraga na satani kandi ashyigikiwe n'umuhanuzi w'ibinyoma. 

Antikristo akimara guhirwa no kugenzura isi yose, amayira azaba amufunguriwe: Azaba abasha kugenzura byose, cyane cyane ubucuruzi, aha hakaba ariho haturuka igitekerezo cy'uko hazashyirwaho ifaranga rimwe. Aho ni ho hazahyirwaho "ikimenyetso" kuri buri wese wifuza kugira icyo ahaha, utazaba afite icyo kimenyetso (mu kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga) ntazabasha kugira icyo agura. Umurongo wa 16 (Ibyahishuwe 13:16) ugaragaza ko ibyo bizaba bireba bose: Aboroheje, abakomeye, abakire, abakene, abayobozi n'abayoborwa... uwo murongo uragira uti: "Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga..." (Aha nanone ni ho havugwa uruhare rw'ikoranabuhanga ririmo gukwirakwira ku isi yose, ni nko gutegurira amayira antikristo kugirango ibyo bizamushobokere).

Ibyo byose tumaze kuvuga, bigaragaza mu buryo butajiinganywaho ko ubwo Itorero rizamara gukurwa muri iyi si (rapture), antikristo azahita ahishurwa, kandi azaba afite ubutware ku isi yose no ku bantu bose, n'ubwo tutabyita guverinoma imwe, ikigaragara ni uko bizaba ari System imwe iyobowe na antikristo.

Tubibutse ko ibi byose bizaba Itorero rya Yesu ritakibarizwa kuri iyi si. Abakristo bazasigara nyuma yo kujyanwa kw'itorero bazahigwa na antikristo by'umwihariko ku isi yose, azabakorera iyicarubozo rikomeye abahatira kumusenga, icyakoze abazihanganira iryo totezwa (nubwo bitoroshye) kugeza bapfuye bazakizwa.

Murakoze cyane Imana ibahe umugisha.

Ibindi bibazo byerekeranye n'iki byagufasha:

- Antikristo ni muntu ki? Kanda hano ubone igisubizo

- Kuzamurwa kw'Itorero ni iki? Kanda hano ubone igisubizo

- Namenya nte ntashidikanya ko Yesu naza kujyana Itorero ntazasigara? Kanda hano ubone igisubizo

Murakoze, uwiteka abagirire neza kandi adufashe guhora twiteguye.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...