0 like 0 dislike
70 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ibyerekeye ubukwe bw'Umwana w'Intama bivugwa mu Byahishuwe 19:7-9 "Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.) Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.”

Kugirango iki kibazo gisobanuke neza birasaba ko tubanza gusobanura uko imihango y'ubukwe yagendaga mu Bisirayeli igihe Yohana yandikaga ibyahishuwe. Ubukwe bwabo bwabagaho mu byiciro bitatu. Reka turebe ibyo byiciro tunifashije ibyanditswe dusanga muri Bibiriya:

1) icyiciro cya 1: Amasezerano hagati y'ababyeyi b'umuhungu n'ab'umukobwa, ababyeyi b'umuhungu cyangwa umuhungu ubwe bagatanga inkwano ku babyeyi b'umukobwa. Iki cyiciro ni cyo Mariya na Yosefu bari barimo igihe Marayika yabonekeraga Mariya akamubwira ko agiye gusama kandi atabonaye n'umugabo. Matayo 1:18 "Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera."

2) icyiciro cya 2:  Nka nyuma y'umwaka habayeho gusaba, umusore yafataga abasore bagenzi be, bagafata urugendo nijoro, bitwaje amatara amurika, bakerekeza iwabo w'umukobwa. Umukobwa yabaga abizi, na we agafata abakobwa bagenzi be, bagafata amatara na bo, bakajya gusanganira umuhungu mu nzira, bagahita berekeza iwabo w'umuhungu. Uyu muco ni wo Yesu yahereyeho avuga umugani w'abakobwa 10 bagiye gusanganira umukwe, Matayo 25:1-13 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe....

3) Igice cya 3: Ubukwe nyirizina, bwaberaga ku muhungu, bukaba mu birori byashoboraga kumara iminsi myinshi. Iki ni cyo cyari cyabaye umunsi Yesu ataha ubukwe i Kana akahakorera igitangaza cye cya mbere. Yohana 2:1-2 "Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe."

Iyi shusho y'imihango y'ubukwe nk'uko yari iri mu gihe cya Yesu, yifashishwa n'Imana mu gusobanura ubundi bukwe nk'uko bikurikira:

Umukwe = Yesu

Umugeni = Itorero: 

Inkwano = Amaraso ya Yesu

Iby'ubukwe bw'Umwana w'Intama Yohana yeretswe, ni ibyo mu cyiciro cya gatatu tubonye hejuru, bigakurikirana gutya:

- Ikiciro cya mbere cyo kwemeranywa kibaho iyo umuntu yizeye Yesu nk'Umwami n'Umukiza, akizera igiciro cy'amaraso yesu yatanze ku musaraba ariyo nkwano, bagahora maso bafite amatara n'amavuta bategereje umukwe ko aza igihe icyo aricyo cyose. 

- Ikiciro cya kabiri kizabaho igihe Yesu (Umukwe) azaza gutwara Itorero (Umugeni), arijyane kwa Se. (Niba wifuza kumenya byinshi ku bijyanye no kuzamurwa kw'Itorero, kanda hano)

- Ikiciro cya gatatu ari na cyo tuvuga hano, ni Ubukwe bw'Umwana w'Intama. Ibi ni ibirori bizamara imyaka 7, bizaba hagati yo kuzamurwa kw'Itorero no kugarukana n'Itorero. Muri iyi myaka 7, mu gihe umugeni (Itorero) n'umukwe (Yesu) bazaba banezerewe ahantu heza Yesu arimo gutegura, mu isi ho ibintu bizaba birimo gucika, antikristo azaba arimo kubabaza isi bikomeye (Tribulation). Nyuma y'iyi myaka 7 y'ibirori by'ubukwe bw'Umwana w'Intama, Yesu azagarukana ku isi n'itorero yime ingoma y'imyaka 1,000. (Niba wifuza kumenya byinshi ku ngoma ya Yesu y'imyaka 1,000 wakanda hano)

Nk'uko Yohana abivuga, "Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.” 

Niba wifuza kwizera Yesu no kumwakira nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, nawe ukinjira mu muryango mugari w'abageni ba Kristo, waduhamagara kuri 0788534679

Murakoze, Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...