1. Urukundo Ruhebuje

(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)




1. Urukundo ruhebuje, gend’ urwogeze hose
Urukundo ruhebuje, n’ indirimbo ya mbere
Yaririmbwe na maraika, yumvikana mu bashumba
Twishimiye kumenya ko haj’ urukundo rw’ Imana

Gusubiramo:
Urukundo! Urukundo! Urukundo!
Ngurw’ urukundo rw’ Imana

2. Urukundo ruhebuje, rushak’ uwazimiye,
Urukundo ruhebuje rurakubabarira,
Jya kuri ya soko nziza, ituruk’ i Gologota,
Uzaboner’ ubugingo mu rukundo ruhebuje

3. Urukundo ruhebuje, rutugeza mw ijuru,
Urukundo ruhebuje, tuzanezerwa cyane,
Mw ijuru nta ndwar’ ibayo, nta rupfu ruzagerayo,
Twakijijwe n’ urukundo rwinshi rw’ Iman’ ihoraho.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...