2. Nari naramenyereye ibyaha
(Yaririmbwe na Universal Hymns Productions. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Nari naramenyerey’ ibyaha
Sinari nz’ ijambo ry’ Umukiza
Sinari nz’ inkoni yakubiswe Kubera jye we
Gusubiramo (Ref)
Yes’ Umwami yarambabariye
Yankuyehw ibyaha byanjye byose
Non’ ubu ndamushimira cyane Umusaraba
2. Ubwo numvag’ ijambo rye ryiza,
Nararize mu mutima wanjye
Mperako meny’ imibabaro ye,
Yatewe nanjye
3. Yes’ Umwami ni Umukiza wanjye,
Ni we zuba ndetse n’ ubugingo
Ndushaho kujya muhimbariza Wa musaraba