Gushimisha 3. Nzabona Yesu
(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
Nzabona Yesu mu maso,
Umuns’ azatujyana;
Niho nzamwitegereza,
Kw ari we wampfiriye.
Gusubiramo
Nzamurora mu maso ye,
Turi kumwe mw ijuru;
Mmeny’ uk’ ubwiza bwe busa;
Nzamusingiz’ iteka.
2. Ubu ndamutekereza,
Ariko simmurora.
Umuns’ uhiriw’ uzaza,
Nzamubonan’ ubwiza.
3. Tuzishimir’ imbere ye,
Ubw’ ishavu rishize,
Ibigande, biganduwe,
N’ ahijimye hakeye.
4. Nzanezererw’ imbere ye,
Nzamurora mmumenye,
Nzabane, na Yes’unkunda,
Ni we Mukiza wanjye.