Gushimisha 2: Umwami ageze ku irembo
(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
Umwam’ ageze kw irembo,
Wabambwe ku musaraba;
Yaje gukorany’ abera,
Babane mw ijuru.
Gusubiramo
Kw irembo, Kw irembo,
Kw irembo, Ubari kw irembo;
Nukw araje, Nukw araje,
Kand’ ageze kw irembo.
2. Ibyerekana kuza kwe,
Birihuta kuboneka;
Kandi tugiye guhabwa,
Kubaho kw’ iteka.
3. Ntabw’ intambar’ izashira,
Ntabw’ amahor’ azahora,
Kerek’ ibyaha n’ urupfu,
Byatsembwe na Yesu.
4. Maze mw isi yagizwe nshya,
Niho tuzabah iteka;
Kudapfa kwakuye gupfa,
Dushiz’ agahinda.