Gushimisha 1: Murinzi we, vuza impanda
(Yaririmbwe na "Gutabarwa kweraTV" Niba ushaka kubashimira wakanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Murinzi, jy’ uvuz’ impanda,
Uhan’ umuntu wese.
Ng’ uzumv’ izo nkuru nziza,
Yihan’ akizw’ ibyaha
Gusubiramo
Murinzi we vuz’ impanda!
Yivuze cyane hose.
Menyesha bosubutumwa,
Imbohe zibohorwe.
2. Yivugirize mu mpinga,
Mw ishyamba mu gisiza;
Ndetse no mu nyanja hose,
Bameny’ ako gakiza.
3. Yivugirize mu nzira,
Mu rwiherero hose.
Datarabategereje,
Nta cy’ ataringanije.
4. Uyivugiriz’ indembe,
Na zo zikizw’ ibyaha.
Yesarabatumir’ ati:
Nimuze mbaboneze.