1. Nshatse kugukurikira Buri munsi, Mwami Yesu
Mu gihe cy’ umunezero Ndetse no mu mubabaro
Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye
Tuzi rwose k’ uri hafi yo kutugeza mw ijuru
2. Sinahora mbaririza Urugendo rwawe Yesu,
Cyangwa se ngo nshidikanye Kugukurikira, Yesu
Umurimo wanjye n’ uwo Kugukurikrai Yesu,
No gukomez’ iyo nzira nk’ uko wayimenyesheje
3. Mu gihe hagiz’ icyaza Kikantesh’ inzira yawe,
Cyangwa kikandemerera Mur’ urwo rugendo mfite,
uzaz’ uc’ uwo mugozi Uzab’ umbeshy’ umutima
Nezezwa no kubohorwa Nkabon’ uko ngukorera
4. Urandinde, Mwami Yesu, Ntunganiriz’ imigambi
Niba naniw’ u rugendo Uzanyibuts’ urukundo
Uti Ngwino, mwana wanjye, Hasigay’ u mwanya muto,
Kuk’ uzahozw’ ibyo byose Ugez’ iwanjye mw ijuru
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.