0 like 0 dislike
153 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (18.4k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.4k points)

Bibiliya isobanura neza ibyerekeranye n'izuka rya Yesu, ku buryo iki kibazo gishobora gusubizwa nta guca ku ruhande. 

Imwe mu nyigisho igize inkingi ya mwamba mu byo twizera (Doctrin), ni uko twizera icyo twita ubutatu. Ni ukuvuga: Twizera ko Imana Data ari Imana, Tukizera ko Yesu ari Imana, kandi tukizera ko Mwuka Wera ari Imana. Hejuru y'ibyo kandi tukizera Imana imwe rukumbi. (Ushobora gukanda hano ukareba byinshi ku byerekeranye n'ubutatu), cyangwa ugakanda hano ukareba imbumbe y'ibyo twizera (Doctrin)

Bibiriya igaragaza idaca ku ruhande ko abagize ubutatu bwera bose bagize uruhare mu izuka rya Yesu: Yesu yarizuye, Imana yazuye Yesu, na Mwuka Wera yazuye Yesu. Tubisuzume dukoresheje Bibiliya:

1) Yesu yarizuye

Yohana 10:17-18 “Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. [18]Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”

Yohana 2:19 "Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”

==> Nta gushidikanya, Yesu ubwe yivugiye ko afite ububasha bwo gutanga ubugingo bwe ku bushake bwe, kandi afite n'ububasha bwo kubwisuziba. Yivugiye ko nibasenga urusengero (umubiri we), azarwiyubakire ubwe nyuma y'iminsi itatu (Azizura). Aha rero, uwavuga ko Yesu yizuye nta kosa waba ukoze. Igihe Yesu yari mu isi, yari umuntu 100%, akaba n'Imana 100%. Yaradupfiriye ku musaraba kimuntu, ariko nk'Imana ntajya apfa.

2) Imana yazuye Yesu

Ibyakozwe n'Intumwa 2:23-24 "uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica. [24]Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.

Abagalatiya 1:1 "Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye)

Abaroma 8:11 "Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe."

==> Aha na ho, uwavuga ko Imana yazuye Yesu nta kosa yaba akoze.

3) Mwuka Wera yazuye Yesu

1 Petero 3:18 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.

==> N'uwavuga ko mwuka Wera yazuye Yesu na we nta kosa yaba akoze.

======

Bigaragara mu buryo butajijinganywaho ko abagize ubutatu bagize ururahare mu iremwa ry'ibiriho, (Creation) bagira uruhare mu mugambi w'agakiza, (Salvation) ndetse banagize uruhare mu izuka rya Yesu (Resurrection)

Uramutse uvuze ko Imana yazuye Yesu, abizera ubutatu bwera bagomba guhita bumva vuba ko Imana Data, yesu ubwe, na Mwuka Wera, bari bahari kandi buri wese muri bo afite ububasha mu mushinga w'iremwa, umushinga w'agakiza, n'umushinga w'izuka.

Murakoze, Uwiteka akomeze atugirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...