98. Abazaba bakijijwe bazateranira hamwe

1. Abazaba bakijijwe bazateranira hamwe
Ku meza mw ijuru hamwe na Yesu
Mu bami budashira, bazareb’ uburanga bwe
Bameny’ uko yabakunze
Bazahora baririmbira mw ijur’ iteka

Gusubiramo
Bave mu misozi, bave mu mataba
Bager’ i mbere y ‘ Imana
Bazambar’ imyenda yera,
bareb’ Umukiza umbo
Ni we wabapfiriye Kera ku musaraba

2. Bazateran’ ari benshi abakirijw’ ino mw isi
Ibyago n’ urupfu, cyang’ umwijima Ntibizabah’ ukundi
Nta bya kera bizabaho
Hazaba harihw ibishya
Hazabah’ umunezer’ uta gir’ amakemwa

3. Niwitegerez’ urugi, ni wowe ruki nguriwe,
Na Yesu Mukiz’ arakubwir’ ati:
Ngwino nawe winjire bagenzi bacu bariyo
Baradutegereje pe!
Ba maraika bishimiye kuzatubona

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...