96. Mukiza wanjye wagiye mw ijuru
1. Mukiza wanjye wagiye mw ijuru
Kwicar’ iburyo bw’ Iman’ Ihoraho
Uzagaruka kutureba twese,
Utujyane mu bgami bgo mw ijuru
Har’ ibyicaro waduteguriye
Non’ ub’ uradutegereje rwose
2. Yesu ni wow’ uhor’ udusabira
imbere y’ Imana Dat’ ihoraho
Uhor’ urinda twebw’ ubushyo bwawe
No kudufasha mu bigerageza
Uhor’ udusabira buri munsi
Ni cyo gitu ma tunesha Satani
3. Ubwo wazamukag’ ujya mw ijuru
Waramburiy’ abawe bya biganza
Kandi no mu gihe cyo kugaruka
Abakwizey’ uzabah’ umugisha
Uko wagiye ni k’ uzagaruka
Nkwiye gusenga ndetse nkaba maso