94. Nezerwa, mutima wanjye
1. Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons’ agakiza
Namaze kubabarirwa Nd’ uwa Yesu na we n’ uwanjye.
2. Yankijije mu mutima N’ umuganga mwiza cyane
Kandi mu Mwu ka we Weta Nihw abatiriz’ abantu be.
3. Nzi ko nanditswe mw ijuru Kubg’ Umwami wanjye Yesu
Nd’ ubutunzi bg’ Umukiza, Nzahora nd’ uw’ iteka ryose.
4. None mu mutima wanjye Ndari rimb’ Imana Data
Buri munsi ni we nshuti Yo kunezeza muri byose.
5. Yankuyehw ibyaha byose Nanjye sinzabisubira
Kandi Yes’ aracya kiza Abamusanga buri gihe.
6. Indirimbo zimushima Zikwiriye kuba nyinshi
Mu mutima wanjye naho Hati: hashimw’ Iman’ iteka!