92. Mw ijuru ni heza cyane
1. Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha,
N’ ukuri ni heza cyane Ni Yesu wahateguye
Gusubiramo
Dushimire Yesu Kristo, Kuko yaduteguriye
Ibyicaro byiza cyane Mw ijuru ku Mana Data
2. Mw ijuru ni heza cyane Nta mu sinz’ uzahagera
N’ ukuri ni heza cyane Nta mujur’ uzahagera
3. Mw ijuru ni heza cyane Nta muroz’ uzahagera
N’ ukuri ni heza cyane Nta mwicany’ uzahagera
4. Mw ijuru ni heza cyane Ntihazajy’ abahehesi
N’ ukuri ni heza cyane, Nta mugom’ uzahagera
5. Mw ijuru ni heza cyane Hagenew’ abakijijwe
N’ ukuri ni heza; cyane Kandi hazicar’ abera