0 like 0 dislike
166 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (18.4k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.4k points)
reshown by

Mu gusubiza iki kibazo, n'ubwo umuntu ashobora kwibaza ati "Umurimo wa Yesu se wabaye mugufi ugereranije n'iki?" ariko kandi umuntu arebye nk'uko abantu tureba, ukagereranya umurimo wa yesu n'umurimo w'abavugabutumwa bamenyekanye cyane nka ba Billy Graham cyangwa Reinhard Bonke, koko wasanga umurimo wa Yesu warabaye mugufi cyane.

Umurimo wa Yesu wamaze imyaka itatu n'igice gusa, mu gihe nk'umurimo w'ivugabutumwa wa Billy Graham wo wamaze imyaka irenga 75, Reinard Bonke we yakoze umurimo w'ivugabutumwa imyaka igera kuri 52, uwa John Wesley wamaze imyaka 53, T.D. Jakes amaze imyaka irenga 40 akorera Imana n'ubu aracyakomeje (2025) ...... ibi byose ugereranije n'umurimo wa Yesu wamaze imyaka 3.5, koko ushobora kuvuga ko umurimo wa Yesu wabaye mugufi cyane.

Ariko rero, byaba ari ukwibeshya cyane turamutse dutekereje ko umurimo wa Yesu wabaye mugufi kubera ko yishwe imburagihe; OYA rwose ntabwo yishwe imburagihe: Kuvuka kwa Yesu, kuba kw'isi nk'umuntu imyaka 30, ivugabutumwa rye ry'imyaka 3.5 , urupfu rwe ku myaka 33.5, kuzuka kwe, agakiza yaduhaye, gusubira mu Ijuru kwe .... byose byari mu murongo ukwiriye w'igikorwa cy'agakiza nk'uko cyateguwe n'Imana ubwayo kuva isi itaranaremwa. 

Hari ingingo zigera kuri 5 zatuma tumenya impamvu umurimo wa Yesu wamaza imyaka 3.5 gusa:

1: Kuki Yesu yatangiye kwigisha afite imyaka 30?

Mu buryo butajijinganywaho, bibiliya ivuga ko yesu yatangiye kwigisha afite imyaka 30. Luka 3:23 "Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, [...] .  Kuva avutse kugeza ku myaka 30, Bibiliya ivuga ibintu bicye cyane mu bwana bwa Yesu. Gutegereza kuzuza imyaka 30 na byo si impanuka, kuko mu gihe cye imyaka 30 ni yo yafatwaga nk'imyaka ikwiriye umutambyi ngo abashe gukora umurimo w'Imana mu ihema ry'ibonaniro. Kubara 4:3 "abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose."  1 Ingoma 23:3 "Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y’ubukuru n’abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n’ibihumbi munani." 

2: Umurimo wa yesu wamaze igihe cyingana iki?

Mu buryo butajijinganywaho, umurimo wa Yesu wamaze imyaka 3 irengaho gato. Ibyo kubibona biroroshye, iyo urebye ko Yesu ubwe yizihije za Pasika 3 kuva atangiye umurimo; ibyo Yohana arabisobanura neza. Muri iyi myaka 3.5 , Yesu yakoze umurimo utangaje: Yagenze Israel yose kuva i Galilaya yari mu majyaruguru, Samariya yari hagati, kugeza mu Buyuda bwari mu majyepfo, aho yacaga hose yagendaga agira neza, akora ibitangaza, asubizamo abantu ibyiringiro, akiza abarwayi..... None se buri wese yakwibaza: Ko uyu murimo wari mwiza, ko wari ufitiye rubanda akamaro, kuki nibura atakomeje ngo ageze nko ku myaka 20, 30 40 .... nk'abandi bakozi b'Imana twabonye hejuru?

3: Gahunda ya Yesu yari iriho na mbere y'uko aza. Nta muntu wari kugira icyo ayihinduraho

Ni byo. Mbere yuko Yesu aza mu isi, yaje abizi neza ko azangwa, ko azagambanirwa, ko azadupfira ku musaraba, ko azazuka nyuma y'iminsi 3, ko azaha agakiza umuntu wese uzamwizera: Mu byamubayeho nta na kimwe cyamutunguye. Kenshi yagiye avuga ati: "Igihe cyanjye ntikiragera", nyuma yaho akongera ati "Igihe kirasohoye...". INGERO ZIRAHARI: Yohana 7:8 Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” Matayo 26:18 "Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”

Cyera cyane, isi igituwe n'abantu 2 gusa (Adamu na Eva), Imana ubwayo yatanze ubuhanuzi ko Yesu azaza agakandagira satani akamumena umutwe.  Aho Yesu aziye, yahanuye kenshi ko azapfa akazuka nyuma y'iminsi 3. Ibi byose bigaragaza ko nta cyatunguye Imana mu mugambi w'agakiza. Yesu ntiyatunguwe n'urwango bamwanze, ntiyatunguwe n'imibabaro yababajwe ku bwacu, ntiyatunguwe n'urupfu rw'agashinyaguro yapfuye... byose yagiye kuza abizi neza ko bizamubaho, ndetse n'igihe bizamuberaho yari akizi. Ibyabaye byose, byabereye igihe gikwiriye: Nta cyatebutse nta cyatinze, nta cyatunguranye, nta cyabaye kigufi nta n'icyabaye kirekire; Abaroma 5:6 "Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha."  Nta wakwibeshya ngo atekereze ko yatoranijwe ubu.... oya, byaba bihabanye n'ubutumwa bwiza, kuko Bibiliya ivuga ko ko twatoranijwe muri Yesu cyera cyane n'isi itararemwa! Efeso 1:3-4 "Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru, [4]nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

4: Iby'ingenzi mu mugambi w'agakiza, Yesu yarabikoze mu myaka 3.5

Tumaze kubona ko ibyabaye byose byari mu murongo w'umugambi w'Imana, ariko ni na ngombwa gutsindagira ko mu myaka 3.5 Yesu yakoze ibyari bikenewe byose ngo tubone agakiza kandi ni byo byari byamuzanye. Ubundu dukeneye iki ngo dukizwe? KWIZERA YESU NK'UMWAMI N'UMUKIZA W'UBUGINGO BWAWE. Ubutumwa bwiza dukeneye mu nteruro imwe: Kwizera  ko Yesu yaje mu isi afite umubiri, agasamwa ku bwa Mwuka Wera akabyarwa n'umugore, akabaho ubuzima buzira icyaha, akatwunga na Data anesheje icyaha, agapfa, akabambwa ku musaraba, akazuka ku munsi wa 3, akazamurwa kwa Data, muri we ni mwo ubugingo buri, ni we nzira yonyine ijya kwa Data kandi ni we agakiza kabonerwamo gusa, ingoma ye ntizagira iherezo, kandi azagaruka guciraho iteka abari mu isi bose no guha ubuzima buhoraho abamwizeye bose."

Ngubwo butumwa bwiza dukeneye, kandi Yesu mission ye yarayikoze 100%

5: Mu myaka 3.5, Yesu yakoze byinshi kurenza ibizwi

Ni byo nta gushidikanya: Mu myaka 3.5 Yesu yakozemo umurimo, ibyo tuzi yakoze ni bicye cyane ugereranije n'ingano y'ibyo yakoze! Ibi rwose Yohana abihamya atya adaca ku ruhande: Yohana 21:25 "Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi." Nguko ukuri kw'ibyanditswe byera: Nubwo twabonye abakozi b'Imana bamaze imyaka muri za 70 - 80 bakorera Imana, ibyo bakoze muri iyo myaka ntiwabigereranya na gato n'ibyakozwe na Yesu mu myaka 3.5! Mu byakozwe na Yesu, buriya Bibiliya ivuga bicye cyane bifite aho bihuriye n'umugambi w'agakiza gusa. Uramutse ubyanditse byose, za Bibliotheque zakuzura, amazu yose akuzura, isi yose ikuzura ibitabo! Ubwo se twahera he tuvuga ko umurimo wa yesu wabaye mugufi? Ngirango icy'ingezi si umubare w'imyaka yamaze akora, ahubwo icy'ingenzi ni icyavuye mu myaka yamaze akora, bituma benshi bwamwita "Le plus grand Homme de tous les temps". (The greatest Man of all the time)"

Uwiteka atugirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...