91. Namaze kumeny’ ibyiza byinshi

1. Namaze kumeny’ ibyiza byinshi
Yesu yakoraga mu gihe yagenderaga mur’ iyi si,
Aho ya geraga hose ni ko yajyag’ abafasha
Nejejwe no kuririmba Yuko Yes’ adahinduka.

Gusubiramo (Ref)
Yesu Krist’ uko yar’ ari ni kw ahor’ iminsi yose
Arashak’ aba zimiye ndets’ akiza n ‘ abagome
Uwo Mukiza ntahinduka

2. Kandi hariho n’ impumyi Yitwa ga Barutimayo
Imaze kumenya ko Yes’ ari hafi
Yinginga Yesu yizeye, nukw ikizwa kubw’ ubuntu
Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahi nduka

3. Yes’ ahamagar’ abanyabyaha ndetse n’ abarwayi
Bos’ abahamagarira kubakiza
Naw’ ukore ku nshunda ze Urahabw’ imbaraga nshya
Ugire nka wa mugore Kuko Yes’ adahinduka

4. Namaze kumenya yuko Yasabirag’ abanzi be
Cyane cyan’ ubwo yari ku musaraba
N’ ukuri yarababajwe Ubgo yambikwag’ amahwa
Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahinduka

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...