0 like 0 dislike
340 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (17.3k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.3k points)

Iki kibazo cyagiye kigarukwaho kenshi, ndetse cyabaye intandaro yo gutandukana kw'amadini menshi, cyanditsweho ibitabo byinshi ndetse abavugabutumwa bakivuzeho mu buryo butandukanye cyane.

Itangiriro 1:1 ; Bibiriya ivuga ko mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi.

Abakolosayi 1:16 ho hagira hati: "Kuko muri we [muri Yessu] ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose, n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe." Iki cyanditse cyo, kigaragaza ko Yesu ari we waremye ibiriho byose.

Ubwiru bw'inyigisho twita "Ubutatu Bwera", ni kimwe mu byanditswe bigoye gusobanukirwa, ariko igihe cyose uhuye n'ikintu bigoye gusobanukirwa ntibiba bivuze ko icyo kintu atari cyo.

Abaheburayo 1:3 havuga ko Yesu ari "ukurabagirana k'ubwiza bw'Imana n'ishusho ya kamere yayo." Yesu asangiye kamere imwe na Data ndetse n'Umwuka Wera. Iyi ni yo mpamvu igaragaza ko icyo Data akoze, n'Umwana aba agikoze, ndetse n'Umwuka wera aba agikoze. Igihe cyose barahuza. 1 Abakorinto 8:6 hagira hati:"ariko kuri twe hariho Imana imwe ariyo Data wa twese ikomokwaho na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho. " Uyu murongo ugaragaza mu buryo budasubirwaho Ugukorera hamwe mu gikorwa cy'irema. 

Abaheburayo 1:2 ; Bibiriya ivuga ko Yesu ari we Imana yaremesheje isi.

Dushyize hamwe ibi byanditswe byose, tubona ko ibyaremwe byose byaremwe n'Imana muri Yesu. Uvuze ko Yesu ari we wabiremye ntiwaba wibeshye na gato, unavuze ko Imana ari yo yabiremye ntiwaba wibeshye na gato.

Kugirango urusheho gusobanukirwa, wasoma n' ibi bibazo bigira biti:

- Ese Bibiriya yemezako yesu ari Imana? Yesu ubwe yabivuzeho iki? Kanda hano ubone igisubizo

- Bibiriya ivuga ko Yesu ari imfura mu byaremwe. Ese Yesu yararemwe? Kanda hano ubone igisubizo

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

564 questions

143 answers

58 comments

8.6k users

...