90. Ai Mana y’ ukuri

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever & Dorcas Kanda hano ubashimire

2. By Nice Ndatabaye Kanda hano umushimire

3. By Israel Mbonyi, Chance&U.Aimé Kanda hano umushimire

=========Amagambo yayo=========

1. Ai Mana y’ ukuri,
komeza kunyobora,
Uranshishe mu nzira yo gukor’ iby’ ushaka
Mwami kubaho ntagufite
Binter’ ubwoba n’ amaganya
Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba

2. Ibyiza mbona n’ ibi:
Kwizer’ Umwami Yesu
No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye
Nawe yemeye kujy’ andinda,
Ndetse no ku nyobora neza
Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye

3. Ub’ urugendo mfiten’ urwo kujya mw’ ijuru
Umukiza niy’ ari nanjye nkwiye kujyayo
Kand’ umunsi nzaba ngezeyo
Nzamuhimbazany’ ibyishimo
Nzanezezwa nuko ari we wanguz’ amaraso

4. Mur’ iyi si huzuy’ umuruho n’ amahane
Icyo nkeneye cyose simperako nkibona
Ariko ku munsi mukuruUbwo nzabon’ Umucunguzi
Niringiye kuzabon’ ingororano yanjye

5. Mw’ ijuru sinzabona
abanzi banjy’ ukundi,
Nta n’ icyo nzahabura mw ‘ ijuru ry’ amahoro
Nzashim’ Imana mvuz’ impundu
Nti Haleluya, haleluya!
Nzarambur’ amaboko mpimbaz’ Umwami Yesu
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...