9. Mfite Umukiza mwiza cyane
(Yaririmbwe na Romantic official. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Mfit’ Umukiza mwiza cyane,
Kuko yazanywe no kunkiza
Yatanz’ ubugingo bwe bgose,
Ngw apfir’ abari mw isi bose
Gusubiramo
Yabambiwe ku musaraba,
Ya bambiwe ku musaraba
Yabambiwe kubw’ ibyaha nakoze,
Yabambiwe ku musaraba
2. Yasiz’ ubwiza bwe mw ijuru,
Aza mur’ iyi si turimo
Yababajwe kubera jyewe,
Kand’ anyugururir’ ijuru
3. Yateranij’ ibyaha byanjye,
Ndetse n’ imibabaro yanjye
Byose ni ko ya byikoreye,
Ngw ankize kand’ amp’ amahoro
4. Yesu yasubiye mw ijuru,
Kuko yar’ aneshej’ urupfu
Ariko azagaruka vuba,
Gutwar’ abamwizeye bose