89. Icyubahiro n’ icyawe
1. Icyubahiro n’ icyawe, Yesu,
Ni ko ndirimbir’ Imana.
Gusubiramo
Shimwa. . . ur’ uwo gushimwa,
Yesu.
2. Gusenga kwanjye kukugereho,
Man’ ur’ amahoro yanjye.
3. Sinsaba mvugavuga nk’ inyoni,
isakuriza mw ishyamba.
4. Umutima wanjy’ urakangutse
Kuririmbir’ Ihoraho.
5. Abagir’ umwete wo gusenga,
Ni bo banesha Satani.
6. Abera bose muhaguruke,
Turirimbir’ Umukiza.
7. Tubabajwe n’ ababyeyi bacu
Bagikorera Satani.
Yesu. . . washobora kubakiza.