87. Umugisha w’ Imana
1. Umugisha w’ Imana ni wo nkeneye rwose
Ndashaka kubatizwa muri wa Mwuka Wera
Nejejwe mu mutima n’ amasezerano ye
Yaransezeranije kump’ uwo Mwuka Wera
Gusubiramo
Umugish’ atanga, umugish’ atanga,
Uva mu buntu bwe ni nk’ amazi menshi
Arawunyuzuz’ ubu, abasha no kunkiza,
Niyubahwe rwose n’ Umukiza wanjye
2. Itorero ry’ Imana n’ iryo guhabw’ imvura,
Isoko y’ umugisha dor’ iradudubiza
Twishimir’ ubugingotwahawe n’ Ihoraho
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!
3. Ibicu by’ agakiza bitugezeho rwose
Utwuzurize Man’ imitima yacu twese
Abera bawe bose bahore bezwa nawe
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!
4. Ibicu by’ agakiza bitugezeho rwose
Turagusaba, Mana, ubyohereze mw isi
Ibihumbi by’ abantu bihabw’ ako gakiza
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!