By Souurce of Joy Studio (Instrumental)
Kanda hano ubashimire
============================
1. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wawohererej’ abakera
Ucan’ umuriro wawe muri twe
Ntidukomeze kub’ abazuyazi.
2. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wabigenje kuri wa munsi
Intumwa Peter’ ubwo yigishaga,
Yigishiriza mu nzu ya Kornelio.
3. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uduhe Pentekote yacu none!
Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe
Ijambo ryawe ribashe kogera.
4. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uturamburir’ amaboko yawe
Ukor’ ibitangaza byawe, Mana,
Ndets’ abarwayinabo ubakize.
5. Abasinziriy’ urabakangure
Cyane cyan’ abarushye mu rugendo
Mwami, dusange nko kuri wa munsi
Ubwo wuzuzag’ abigishwa ba we.