85. Urukundo rw’ Umukiza
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
2. By Isabelle Jully
Kanda hano umushimire
=========Amagambo yayo=========
1. Urukundo rw’ Umukiza
Ni nk’ amazi menshi cyane
Ameze nk’ isoko nziza
Idudubiza muri we
Gusubiramo Ref)
Yesu ni we wuguruye
Rwa rurembo rwo mw ijuru,
Kugira ngo ndwinjiremo
Kubw’ ubuntu bwinsh’ agira
2. Nababay’ iminsi myinshi,
Nasaga n’ inyon’ ihigwa
Natakiy’ Umwami Yesu
Na we ntiyanyirukanye
3. Mwiyumvir’ igitangaza,
Yanyogej’ ibyaha byose,
Kuber’ ubgo bunt’ agira
Ndirimban’ umunezero
4. Mu gitondo cy’ agakiza
Nzagera mur’ iryo rembo
Kuber’ urukund’ afite
Nzinjira mur’ uwo murwa.