0 like 0 dislike
139 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (18.4k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.4k points)
reshown by

Mbere yo gusubiza iki kibazo tubanze tuvuge ko mu nkingi za mwamba z'ibyo twizera (doctrine) twizera ko Yesu ari Imana. Nk'Imana, Yesu atunze byose: Byose ni ibye: Ubutware bwose, Ubushobozi bwose, Ubwami bwose, icyubahiro cyose, ubutunzi bwose.... Ibyo tubona byose ni we wabiremye kandi ni we byaremewe, byose ni ibye kandi Bibiliya ibihamya idaca ku ruhande: (Yesaya 9:6 ; )

Reka tutarajya kure tuvuge ibi byanditswe: Abakolosayi 1:14-19 "Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. 15 Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, 16 kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. 17 Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. 18 Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, 19 kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we."

Abakolosayi 2:9-10 "Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

N'ubwo bimeze bityo ariko, kugirango Yesu aze kudukiza, byamusabye kwiyambura ibyo byose, aza mu isi yigira umuntu, abana n'abantu, yicisha bugufi cyane avukira mu muvure w'inka, akura ari umubaji, agendana n'abantu, yigira nk'umugaragu ku buryo umurebye mu maso asanzwe y'umubiri nta kidasanzwe cyari kumutandukanya n'abantu basanzwe. Ibyo rwose Bibiliya irabivuga neza idaciye ku ruhande:

 - 2 Abakorinto 8:9 "kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe."

- Abafilipi 2:5-11 "Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. 6Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, 7ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu 8yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. 9Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, 10 kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi, 11kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe."

ESE YESU YARI UMUKENE? CYANGWA UMUKIRE?

Kuva Bibiliya ivuga ko yari umukene, nta mpamvu n'imwe twabona yo kuvuga ko atari umukene. Dusubiremo uyu murongo:  2 Abakorinto 8:9 "kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe." 

Ubusanzwe dukunze kubivuga ko Bibiliya itandikiwe kutumara amatsiko kuri buri kabazo kabaho, ahubwo yandikiwe kutugaragariza umugambi w'urukundo n'agakiza Imana ifitiye muntu. Kubera izo mpamvu, hari ibintu byinshi Bibiliya itagiye iduhamo amakuru kuko bitaba bihuye n'impamvu Bibibiliya yanditswe. Yohana we avuga ko byose bigiye kwandikwa, isi yose yakuzura ibitabo. (Yohana 21:25). 

Hari ibimenyetso bigera kuri 7 bigaragaza ubuzima bwa gikene Yesu yabagamo:

1) Yavukiye mu muvure w'inka. Luka 2:7 "abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi."

2) Amaze kuva iwabo kwa Yosefu no gutangira umurimo, Ntiyagiraga aho aba: Matayo 8:20 "Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

3) Ubwo yaturwaga Imana mu rusengero, ababyeyi be batanze ituro ryari ryarategekewe guturwa n'abakene: Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri. Luka 2:24 24 "batamba n'igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko y'Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri.”

Abalewi 2:8 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”

4) Amaze kuva iwabo kwa Yosefu no gutangira umurimo, nta nzu, nta mutungo utimukanwa, ntiyagiraga n'aho aba: Matayo 8:20 "Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

5) Muri rusange, Yesu yararaga ku musozi wa Elayono asenga. Luka 21:37 "Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono."

6) Kugirango babeho, Yesu n'abigishwa be barafashwaga: Luka 8:1 "Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri, 2 n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi, 3 na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo."

7) Mu gihe cya Yesu, umuntu wese mukuru wishoboye, yitunganyirizaga imva azashyingurwamo we n'umuryango we. Ubu bushobozi Yesu ntabwo yari afite ku buryo yashyinguwe mu mva yatanzwe n'umukire witwaga Yosefu. Matayo 27:57-60 "Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu. 58 Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha. 59 Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera, 60 ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva, aragenda."

N'ubwo bimeze bityo, ntabwo Yesu yari umukene kubera kubura uko agira, yari umukene kuko yabihisemo. 

Mu gusoza,  tuvuge ko Yesu atadusaba kuba abakene ku mubiri nk'uko bamwe bakunze kubyibeshyaho, gusa anadusaba kwitondera ibyo gushaka no kurarikira ubutunzi bw'iyi si, cyane cyane akatubuza gukunda amafaranga, Bibiliya ibivuga muri aya magambo: 1 Timoteyo 6:8-10 "Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, [9] kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. [10] Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi."

Abanyabwenge bifuza guhuza ibi bintu bibiri, ntibicwe n'ubukene ariko kandi ntibanatwarwe n'urukundo rw'amafaranga, bakwigana Dawidi bagasenga batya: Imigani 30:7-9 “Nagusabye ibintu bibiri, ntubinyime umwanya nkiriho. [8] Nkuraho ibitagira umumaro n'ibinyoma bimbe kure, Ntumpe ubukene cyangwa ubukire, Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye, [9] Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti ‘Uwiteka ni iki?’ Cyangwa nkaba umukene nkiba, nkagayisha izina ry'Imana yanjye."

Murakoze cyane, duhore tuzirikana iki: "IMANA NTIDUHA IBYO DUSHAKA, IDUHA IBYO DUKENEYE."

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...