84. Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza

Missionaire network Kanda hano ubashimire

=========Amagambo yayo=========

1, Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza
Ry’ Umukiza wacu Yesu?
Riraririmbwa mur’ iyi si yose,
Rivugwa mu bantu bose

Gusubiramo
Yesu ni we zina rihebuje,
Rirut’ ayandi yose mw isi
Rifit’ imbaraga zo kudufasha,
Ridukiz’ ibyaha byose

2. Ni ryo rihoz’ umutim’ ubabaye
Riratunezeza rwose
Mu mubabaro no mu byago byinshi
Ribasha no kuturinda

3. Ndetse no mu mwijima mur’ iyi si
Rimurika nk’ inyenyeri
Rimp’ amahoro, rimpa n’ ubutwari
Ndetse no kugeza gupfa

4. Amazina yos’ aribagirana
Kerets’ izina rya Yesu
Rizahora rimurika mw ijuru
Yesu ni we zina ryiza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...