2. Yes’ ubwo wambikwag’ amahwa,
Bakujyana ku musaraba
Wihanganiy’ imibabaro
Ubwo wakubitwag’ inguma
Iryo riba ni ryo nkeneye,
Ni ryo gusa ribasha kunyeza
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana
3. Nta bwo ngutunganiye, Mwami,
Mfit’ intege nke mu mutima
Ndakubona nt’ ese Mukiza
Nanjye ngo mbabarirw’ ibyaha?
Ku musaraba wawe Yesu,
Nizeye kw ari ho na kirira,
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana