0 like 0 dislike
40 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.0k points)

Ikintu cyo kuzirikana abantu benshi bakunze kwibeshyaho:

Iyo ukoze icyaha utazi ko ari icyaha, uba ukoze icyaha.

Ni ko kuri. Imana ntikina n'ikintu cyitwa icyaha, ntinakigoragoza, umuti w'icyaha ni ukwihana no kwizera imbabazi zibonerwa muri Yesu Kristo gusa, ibindi twakwishakira nk'inyoroshyo ni nko kwiremera ubucocero.

Ukumva ngo:

- Sinari mbizi...

- Sinabishakaga...

- Nta kundi nari kubigenza...

- Si njye nkana...

- Mana nawe urabibona...

- ...

Ibyanditswe byera birabishimangira nta shiti:

Rom 2:12 Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko.

  Abakoze ibyaha batazi amategeko, kurimbuka ko bazarimbuka, gusa ntabwo bazaba bahowe amategeko kuko ntibari bayazi, kandi Imana ntirenganya.

None se bazaba bazize iki koko? Bibiliya irakomeza igasubiza:

Rom 2:14-15

[14]Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite,

[15]bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.

Birasobanutse  rwose: N'iyo waba utazi itegeko, ariko iyo uramutse ukoze ibyo iryo iryo tegeko rivuga, uba ugaragaje ko ku mutima wawe iryo tegeko ririho. 

Urugero: Kayini amaze kwica Adamu yarahunze, nyamara nta tegeko ryari ryakabayeho rivuga ngo *"Ntukice"*. None se yahunze iki? *Ku mutima we yarabimenye ko yakoze ikintu Imana yanga*

Ikigeretse kuri ibyo: 

Ibyakozwe n'inrumwa 17:30 "Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.

None se kuki Imana isaba abantu kwihana kandi barabikoze mu bujiji? Ni uko nyine kabone n'iyo wabikora mu bujiji, mu kutamenya, ugomba kwihana.

Imana idufashe kudashakisha urwitwazo, ahubwo idufashe kwihana twizeye imbabazi zitagira akagero, zibonerwa muri Yesu Kristo

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...