1. Tuzajyanwa kuri wa munsi
Ubw’ impand’ izab’ ivuze
Tuzateranir’ imbere ye,
Dushimir’ Umwami Yesu
Hazamanuka ba maraika
Bazaza kurimbur’ abantu,
Abanze kwakir’ Umukiza,
Bakamurutish’ iby’ iyi si
Gusubiramo
Hazabaho kurira gusa
Ndetse no guhekeny’ amenyo
Igihe cyo kwizera Yesu
Kizaba gishize rwose
3. Abatunz’ iby’ iyi si gusa
Bazashyirwa mu rubanza
Ubutunzi bwabo bw’ iyi si
Buzahinduk’ umurama
Nta cyo bazabasha kubona
Cyabakiz’ ibyaha bakoze
Bazafatwa kur’ uwo munsi
Batabwe muri wa muriro.
4. Natwe Bakristo ba Mesia
Nta teka tuzacirwaho
Tuzaba tujya nywe mw ijuru,
Tuzasangira na Yesu
Azatwambik’ imyenda yera
N’ ingofero nziza cyane
Inkota z’ abamaraika
Zizirukan’ abanyabyaha
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.