1. Nkunda kumv’ amakuru y’ umurwa
Uri kur’ ahateger’ ibyago,
Kand’ umucyo n’ Umwana w’ intama
Umuns’ umwe nzawinjiramo
Haleluya, ni ko mvuz’ impundu!
Haleluya, nzinjira mu murwa!
Haleluya, ndi hafi kujyamo
Umuns’ umwe nzawinjiramo
2. Nta marir’ aba mur’ uwo murwa,
Nta muruh’ ubayo n’ intambara
Nta n’ indwar’ ishobora kubayo
Umuns’ umwe nzawinjiramo
Haleluya, nuzuy’ ibyishimo,
Haleluya, nzinjira mu murwa
Haleluya, ndi hafi kujyayo
Umuns’ umwe nzawinjiramo