80. Nifuza kuzagera muri wa murwa

1. Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane
Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka
Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira.

  2. Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye
Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba
Natungu we n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wa ngezemo rwose.

3. Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti; Niwambur’ inkweto
Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera
None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera.

4. Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye
None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba
Ngwino we zwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ a rakweza rwose.

5. Kandimumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura
Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa
Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.

6. Kandi mumenyc ko ngiye kuza vuba
Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu
Nimukomez’ icyo mwahawe. Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo.

7. Najyanywe no kubatcgurir’ aha nyu, Kugira ngo muzabeho
Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo
Nimusenge cyane cyanc Kugira ngo mutazaburayo.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...