8. Umucyo wabonekeye bose
(Yaririmbwe na Bizise Gilbert. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Umucyo wabonekeye bose bari mu mwijima
Ubw’ abungeri bumvaga indirimb’ iva mw ijuru
Gusubiramo (Ref.)
Icyubahiro mw ijuru, Kib’ icy’ Iman’ Ihoraho
Nahw amahor’ abe mw isi. Tuyishime duhimbaza
2. Mu murwa wa Betlehemu, none havuts’ uruhinja
N’ umunezer’ i Yudaya, kukw Iman’ ibacunguye
3. Mariya yambits’ Umwana utwambaro tw’ uruhinja
Kandi mu muvure w’ inka ni ho yamuryamishije