79. Kubw’ Umwami Yesu

1. Kubw’ Umwami Yesu,
turanezerewe
Kubw’ ubuntu bw’ Umuremyi
Duhaw’ uyu munsi

Gusubiramo (Ref)
Mwami Yesu shirnwa!
Mwami Yesu shimwa!
Mwami turagushimira
Wuzuy’ urukundo

2. Wavukiye mw ijuru,
uza mur’ iyi si
Waratuvukiye Mwami
Mu nda ya Mariya
3. Wahinduts’ umuntu
Arik’ ur’ Imana
Wavukiye mu nzu y’ inka
N’ igitangaza pe!

4. Na ba maraikabaranezerewe
Kuk’ Umwan’ atuvukiye
Aje mu mbaraga

5. Na ba banyabwenge
babony’ inyenyeri,
Ni yo yabamenyesheje
Yuk’ Umwam’ avutse

6. Herode yashatse
kwic’ Umwana Yesu
Arikw Iman’ ihoraho
Yarinz’ uwo Mwana

7. Mwami wacu, Yesu,
ufit’ ububasha,
Kuko watsinze n’ urupfu
Urw’ ari rwo rwose

8. Mwami wacu, Yesu,
natw’ uraturinde
Ni wowe rukundo koko
Utwifashirize

9. Shimwa Yesu Kristo,
ko waje muri twe
Watubabariy’ ibyaha
Utumar’ ubwoba

10. Shimwa Mana yacu,
wohereje Yesu
Kuvukira mur’ iyi si
Adukiz’ ibyaha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...