1 like 0 dislike
272 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.0k points)

Iki ni ikibazo cyiza kandi cyagiye gikurura impaka guhera cyera kugeza ubu.

Impamvu kitumvikanwaho na benshi, ni uko guhera cyera muri Bibiliya abagore bafatwaga nk'abaturage baza kumwanya wa kabiri nyuma y'abagabo. Bityo rero, bamwe batekereza ko ibyo bitigeze bihinduka, abandi bakavuga ko byahindutse ku buryo ubu umugore ashobora guhamagarwa no gukorera Imana kimwe n'umugabo. 

Bibiliya ibivugaho iki?:

Birasaba ko dushyira ku ruhande imyizerere y'amadini n'ibibazo bya politique z'ibihugu bitandukanye, tukareba icyo Bibiliya ibivugaho ntaho tubogamiye. Reka dufate urugero kugirango byumvikane neza:

Buriya amabara yose mubona, akomoka ku mabara 3 y'ibanze: Umutuku , Umuhondo , Ubururu.  . Buri rindi bara ryose wabona hose, rikomoka mu kuvanga aya marara atatu, ukayavanga ku rugero runaka. Aya mabara uko ari atatu aratandukanye, ariko nta wavuga ngo ibara runaka ni ingenzi kurusha irindi. Buri rimwe ryose ririhariye, kandi riramutse ribuze hari amabara tutabona. Iyo ukeneye ibara runaka, bigusaba gufata %yumutuku, ukayivanga na %y'ubururu, na % y'umuhondo. Urugero: Iyo ukeneye icyatsi kibisi, bigusaba kuvanga ubururu n'umuhondo. 

No mu murimo w'Imana ni ko bimeze ukurikije Bibiliya: Umugabo n'umugore baratandukanye cyane, buri wese afite uruhare rwe, ndetse hagize uburamo, hari ibyo tutabasha kubona mu murimo w'Imana. Mu murimo runaka, usanga hakenewe imbaraga  z'abagabo kurusha iz'abagore. Mu murimo wundi runaka, ugasanga hakenewe imbaraga z'abagore cyane kurusha iz'abagabo.

Iyaba ibintu byose byari umutuku, ubururu cyangwa bikaba umuhondo, ntitwabasha kunezererwa uruvange rw'amabara tubona impande zacu. Ni ko binameze mu murimo w'Imana: Itorero riramutse rigizwe n'abagabo gusa cyangwa abagore gusa, hari byinshi tutabasha kubona mu murimo w'Imana, icyangombwa ni uko buri wese ahagarara mu ruhare rwe neza, no kuzuzanya uko bikwiriye.

Muri Bibiliya, abagore bagaragara henshi mu murimo, n'ubwo atari cyane nk'abagabo, ariko ntawavuga ngo aba ni ingenzi cyangwa bariya si ingenzi. (Ni nka rwa rugero rw'amabara twatanze haruguru).

Guhera mu isezerano rya cyera, tubonamo abagore mu mirimo itandukanye:

- Abahanuzikazi: Nka Miriyamu na Hulda

- Abacamanza: Deborah

- Abaririmbyi: Miriyamu

- .....

Dusubize amaso inyuma turebe uruhare rw'abagore muri Bibiliya duhereye kera.

1) Abagore na bo babaga mu minsi mikuru ya giheburayo kimwe n'abagabo (Kuva 12)

2) Imana yahaga agaciro ubuzima bw'abagabo ku kigero kimwe n'abagore: Kuva 21:28,31,32 “Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza. [31]Naho yaba umuhungu w’umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse. [32]Inka niyica umugurano w’umugabo cyangwa w’umugore, nyirayo azahe shebuja w’uwo shekeli z’ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.

3) Abagore bashoboraga guhiga umuhigo wo kuba umunaziri kimwe n'abagabo: Kubara 6:2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri, ngo yiyereze Uwiteka,

4) Abagore bashoboraga kugera ku Mana no kuvugana na yo kimwe n'abagabo: Abacamanza 13:3 Marayika w’Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w’umuhungu.

5) Abagore bakoreraga Imana kimwe n'abagabo: - Mu gihe cya Nehemiya, havugwa korari yari igiwe n'abagabo n'abagore: Nehemiya 7:67 udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo. Umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari kumwe n’abaririmbyi b’abagabo n’abagore magana abiri na mirongo ine na batanu.

- Mu gihe bari mu butayu, mu ihema ry'ibonaniro hagaragaramo abagore bakoreraga umurimo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro: Kuva 38:8 Kandi acura igikarabiro mu miringa, n’igitereko cyacyo agicura mu miringa, abicura mu miringa y’indorerwamo z’abagore bateraniraga gukorera ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

==>>Biragaragara ko guhera cyera, abagore bari mu murimo w'Imana mu nshingano zigendanye n'uko Imana Yo Mugenga wa byose yabigennye. Gusa, abagore ntibagararaga mu nshingano zindi nko kuba abami, abatambyi... n'izindi. Ibyo ni ko Imana yabigennye, abagabo bagiraga inshingano zabo, n'abagore bakagira izabo.

Tugaruke ku kibazo cyacu: None se niba bimeze bityo, kuki abagore babujiwe kwigisha muri 1 Timoteyo 2:12 ? Icyo cyanditswe kigira kiti "kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza"

Icya mbere dukwiriye kumenya, ni uko Iyo Umwuka Wera atanga impano, ntabwo arobanura: abagabo bashobora guhabwa impano, n'abagore bashobora kuzihabwa kimwe. N'ubwo muri 1 Timoteyo 2:12 Pawulo avuga ko yanga ko umugore yigisha, ahandi mu isezerano rishya tubonamo abagore barimo bigisha: Urugero: Umuyuda witwaga Apolo twese turamuzi. Ariko yari azi bicye muri Bibibiliya, ibindi yabyigishijwe n'umugore witwaga Priscilla afatanije n'umugabo we. Bibiriya ibivuga itya: Ibyakozwe n'Intumwa 18:24-26 "Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe. [25]Uwo yari yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa. [26]Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza."

None se byahuzwa bite niba hamwe Pawulo abwira Timoteyo ko yanga ko abagore bigisha, ahandi hakagaragara abagore barimo kwigisha? Ubundi mu gusobanukirwa neza Bibiliya, hari ibibazo buri musomyi wese agomba kwibaza kuri buri cyanditswe: Haravuga nde? Arabwira nde? Ryari? Hehe? Kubera iki?. Mu byukuri, buri murongo wose wo muri Bibiliya siko ukureba, kuko hari imirongo yarebaga abayandikiwe gusa bitewe n'impamvu runaka. Reka dufate ingero nkeya:

- Muri Bibiliya yera, hagaragaramo nibura incuro 16 Pawulo yabwiraga abo yandikiraga ati "Muntahirize runaka...". Urugero 1: 2 Timoteyo 4:19 "Untahirize Purisikila na Akwila, n’abo kwa Onesiforo" . " None se uragirango wafata iki cyanditwe ukakigira icyawe? Wakurahe Purisikila ngo umutashye? Iki cyari icyanditswe cyarebaga Timoteyo gusa, muri icyo gihe. 

Urugero 2: 2 Timoteyo 4:13 Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n’ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby’impu." None se uragirango wafata iki cyanditwe ukakigira icyawe? Iki cyarebaga Timoteyo gusa, muri icyo gihe. Icyo cyatumarira ni ukutwereka uko Pawulo yari amerewe icyo gihe: Uru rwandiko yarwanditse ari muri gereza, ahantu hakonje cyane, yari akeneye kwifubika

Kuki Pawulo yabwiye Timoteyo ko yanga ko abagore bigisha? Nk'uko tubibonye hejuru, hari ibyanditswe byari bibereyeho gukemura ikibazo runaka cyari cyiriho icyo gihe ahantu runaka, mu gihe runaka. Turabizi neza (Tubibwiwe na Bibiliya), ko ubwo Pawulo yandikiraga Timoteyo urwandiko rwa mbere, Timoteyo yabaga muri Efeso aho yari yarasizwe na pawulo kugirango atunganye Itorero ryaho. (1 Timoteyo 1:3 Ugume muri Efeso nk’uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi,)  Icyo gihe, Efeso wari umujyi wari warinjiriwe n'abantu basengaga ibigirwamana (Cyanecyane ikigirwamana cyitwaga diane), n'abandi biyitaga abakomeye mu mitekerereze (Philosophes) byatumaga hagendwa n'abanyamahanga cyane. Pawulo yahamaze imyaka 3, yari ahazi neza, azi n'ingorane z'Itorero ryaho. Icyo gihe, itorero ryaho ryari ryaracitsemo ibice, cyane cyane bishingiye kuri bamwe bavugaga ko abagore badakwiye kwigisha, abandi bavuga ko bashobora kwigisha nta kibazo. Pawulo yasanze uburyo bwiza bwo gukemura ayo makimbirane ari uko abagore bareka kwigisha, ariko aya mabwiriza yarebaga Itorero rya Efeso gusa. 

Si ubwa mbere bigaragara muri Bibiliya aho Pawulo yakoraga ikintu hamwe, ntagikore ahandi, bitewe n'impamvu zitandukanye: Urundi rugero: Ubwo Pawulo yatangiraga gukorana na Timoteyo, yaramukebye (Ibyakozwe 16:3), ariko ahamagaye Tito ngo bakorane, ntiyamukeba (Galatiya 2:3). Ibyo byaterwaga n'impamvu ze zitandukanye, ntibivuze ko Bibiliya yivuguruje: Ihame rihari ni uko gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, icya ngombwa ni ukuba icyaremwe gishya (Galatiya 6:15).

Muri macye, abagore na bo bashobora guhamagarwa gukora umurimo w'Imana uwo ari wo wose kimwe n'abagabo, icya ngombwa ni uko buri wese ahagarara mu nshingano ze uko bikwiriye. N'iyo umugore yahamagarwa, ntibikuraho ibindi byanditswe bimusaba kuganduka. N'umugabo na we ntbimuha uburenganzira bwo kwishyira hejuru no kugira uwo akandamiza.

Murakoze, Uwiteka abahe umugisha

by
0 0
Ooh murakoze cyane ndasobanukiwe rwose Imana ibahe imigisha myinshi
ago by
0 0
Murakoze cyne
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...