78. Uhamagarwa na Yesu kenshi

By Sam Muvunyi Kanda hano ubashimire

=========Amagambo yayo=========

1. Uhamagarwa na Yesu kenshi,
Umwitab’ uyu munsi
Har’ ubw’ iri jwi wumv’ uyu munsi
Ryab’ ari ryo rya nyuma

Gusubiramo *Ref)
Yew’ ugendera mu byaha
Yesu aragushaka!
Ngw akubabarir’ ibyaha
Ngwin’ umusange vuba

2. Umudendezo wo mur’ iyi si
Nta bw’ uguh’ amahoro
Kand’ ibikorwa by’ abanyabyaha
Byose biragushuka

3. Mu gih’ utazi nih’ umwijima
W’ urupf’ ukugeraho
Mugenzi wanjye nkugir’ inama
Ngwino witabe Yesu

4. Yes’ azi yuko ufit’ imvune
Y’ ibyaha mu mutima
Uk’ uri kose arakwakira,
Ndetse no kugukiza

5. Uhor’ uhamagarwa na Yesu,
Kuki s’ utamwitaba?
Nib’ ukomeje kumwim’ amatwi
Uzarimbuka rwose
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...